Nyagatare: Abantu batatu barashinjwa kwangiza insinga z’amashanyarazi

Umuyobozi wa REG Sitasiyo ya Nyagatare Niyonkuru Benoit arakangurira abaturage kwirinda kwangiza ibikorwa remezo by’amashanyarazi kuko bidindiza gahunda ya Leta yo kubegereza amashanyarazi.

Abafatanywe insinga bari kuri RIB Sitasiyo ya Mimuli
Abafatanywe insinga bari kuri RIB Sitasiyo ya Mimuli

Abitangaje nyuma y’aho kuwa 17 Mata 2020 abantu batatu bo mu murenge wa Mimuli mu Karere ka Nyagatare bafashwe baciye insinga z’amashanyarazi ku muyoboro mushya urimo kubakwa.

Akarere ka Nyagatare ni kamwe mu turere dufite ibikorwa remezo bike by’amashanyarazi bitewe n’uko ari gashya kandi igice kinini cyako mbere cyari kigizwe na pariki y’Akagera.

Mu kongera umubare w’abakoresha umuriro w’amashanyarazi uyu mwaka, imirenge 8 n’Umurenge wa Mimuli urimo harimo kubakwa imiyoboro mishya.

Umuyobozi wa REG Sitasiyo ya Nyagatare Niyonkuru Benoit asaba abaturage kwirinda kwangiza ibikorwa remezo by’amashanyarazi kuko n’ubwo abafashwe batwaye metero 3 gusa z’insinga ariko na byo bidindiza imirimo hagasabwa n’andi mafaranga atarateganyijwe mbere.

Ati “NIba ari gahunda yo kugeza umuriro ku baturage, nta mpamvu yo kubona ikintu kijyanye n’amashanyarazi ngo ugire ikintu ucyangizaho, nk’ubu n’ubwo batwaye urusinga rufite agaciro gacye ariko bidindiza gahunda kuko hashakwa ururusimbura, abaturage rero bakwiye kubyirinda.”

Muri iki gihe mu Karere ka Nyagatare haragaragara ibura rya hato na hato ry’umuriro w’amashanyarazi.

Umuyobozi wa REG Sitasiyo ya Nyagatare Niyonkuru Benoit avuga ko biterwa n’ibi bihe by’imvura kuko umuyoboro mugari rimwe na rimwe ugwaho amashami y’ibiti kandi insinga zawo ziba zidafunitse bigateza ikibazo ku muyoboro.

Agira ati “Yenda inyoni ishobora gutambuka igakora kuri urwo rusinga cyangwa muri iki gihe imvura irimo kugwa nyinshi agashami k’igiti kakarugwaho bigatuma umuriro uvaho gatoya cyane kuri uyu muyoboro mugari insinga ziba zidafunitse.”

Ariko nanone ngo hari abana bamenagura uturahure turi kuri uwo muyoboro na byo bigatuma umuyoboro ugira ikibazo.

Niyonkuru Benoit avuga ko mu gukemura ikibazo cy’ibura rya hato na hato ry’umuriro w’amashanyarazi, ubu ngo barimo kugenunzura umuyoboro mugari ahari ibiti biwukoraho bakabitema.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Njyewe Mfitikibazo Kukiharabantu Batari kubonibyokurya kd Nabushobozi Bafite Njyewe Harabonzi Inzarigiye Kwica pe

Iravuga Nathani yanditse ku itariki ya: 20-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka