Uwari Burugumesitiri wa Rukira yarwanye ku Batutsi, atsimburwa n’abajandarume (Ubuhamya)

Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu cyahoze ari Komini Rukira, ubu ni mu Murenge wa Rukira Akarere ka Ngoma, bavuga ko uwari Burugumesitiri wabo yagerageje kubarwanaho, ariko akaza kuganzwa n’abajandarume interahamwe zikabona kubica.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Rukira
Urwibutso rwa Jenoside rwa Rukira

Munyaneza Frederic warokokeye i Rukira, avuga ko kuwa 08 Mata 1994, mu cyahoze ari Komini Birenga bahanaga imbibe ngo bamenye ko ubwicanyi bwatangiye.

Icyo gihe ngo Segiteri zari zegereye Komini Rukira, Abatutsi batangiye kuyihungiramo bigira ku biro bya Komini.

Avuga ko icyo gihe na bo batewe ariko ku bufatanye bw’abaturage bose ntihagira uvamo, babasha gusubizayo ibitero by’Interahamwe, icyo gihe ngo bakekaga ko ari ibisambo.

Kuwa 10 Mata 1994, ni bwo ngo umwuka mubi waje ndetse n’Umututsi wa mbere Rubagumya Jean Bosco aricwa ndetse yamburwa n’amafaranga kuko yari umucuruzi, bikozwe n’ibitero biturutse ahitwa Kibaya.

Igice kitwa Rugorigori cyegeranye na Segiteri Kibaya muri Birenga baratwikiwe bahungira kuri Komini yabo ya Rukira.

Uwari Burugumesitiri wa Komini Rukira, Ruhigira Donath, ngo yamenye icyo gikorwa cy’Interahamwe muri Komini ye afata abapolisi ba Komini bajya gutabara abaturage ndetse bamwe mu baje mu bitero bararaswa barapfa.

Munyaneza agira ati “Twebwe twagize umugisha ukomeye kuko Burugumesitiri wacu Ruhigira, yakomeje kuturwanaho ku buryo aho yamenyaga abaturage be batewe yahitaga ajya kubatabara yifashishije abapolisi ndetse zimwe mu nterahamwe zikaraswa”.

Kuwa 11 Mata bashyingura Rubagumya Jean Bosco, ngo Abahutu n’Abatutsi baramushyinguye kandi hatangwa n’ubutumwa bw’ihumure.

Kuwa 12 Mata 1994, ibitero by’Interahamwe biturutse i Birenga biyobowe na Habimana Emmanuel bitaga Cyasa, abajandarume n’abasirikare ngo bateye kuri Komini, basaba Burugumesitiri gufungura ngo batangire kwica abarimo arabyanga, abonye ubuzima bwe bugeze habi ahungishwa n’umushoferi we, Abatutsi batangira kwicwa hakoreshejwe gerenade zinyujijwe mu gisenge hejuru.

Munyaneza arongera ati “Burugumesitiri yaraje bamusaba gutanga uburenganzira bwo kwica Abatutsi arabyanga, bashatse kumwica umushoferi we aramuhungisha, bashaka urwego bakuraho amabati hejuru ya komini batangira gutera gerenade mu nzu imbere”.

Iryo joro ngo amwe mu masegiteri yari agize Komini Rukira, Abatutsi baraye batwikiwe baranicwa.

Abiciwe kuri Komini ngo imirambo yaje gukurwamo n’Interahamwe ziyijugunya mu mwobo wari ugenewe kubika amazi barayitwika hakoreshejwe lisansi.

Uretse kuri Komini, ngo imibiri myinshi y’Abatutsi yakuwe mu byobo byari bigenewe gufata amazi ku bigo by’amashuri byari byarubatswe n’umushinga wa Action Aid.

Munyaneza Frederic avuga ko mu mwaka wa 1993, abari abayobozi ba MDR Power nka Murego Donath, Karamira Floduard n’abandi, ngo bakoresheje mitingi (meeting) i Gutuku muri Rukira, babiba ingengabitekerezo y’urwango aho babwiye Abahutu ko umwanzi wabo ari Umututsi bagomba kumwikiza.

Agira ati “Amashyaka nubwo yari ahasanzwe nta cyo byari bitwaye, ariko 1993 aba power bakoresheje mitingi, baravuga ngo “Muhutu uri muri PL, Muhutu uri muri MDR, uri muri PSD, mwese mumenye ko umwanzi wanyu ntawundi ari Umututsi ni we turwanya tugomba kumwikiza”.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Ngoma, Musafiri Jean Pierre, avuga ko ubwicanyi bwakorewe mu Makomini ya Birenga, Kibungo na Rukira, bwagizwemo uruhare rukomeye na Habimana Emmanuel bitaga Cyasa wari uvuye mu gisirikare ari mu buzima busanzwe.

Perezida wa Ibuka muri aka Karere Ngoma, Musafiri Jean Pierre, na we kandi avuga ko uyu Burugumesitiri Ruhigira Donath, yarwanye ku baturage be yanga ko bivangura bamwe bakica bagenzi babo, gusa akaza kurushwa ingufu n’abajandarume.

Kugira ngo abicanyi babashe kwica Abatutsi benshi cyane mu cyahoze ari Komini Birenga, ngo bagerageje guhungira i Burundi basanga Interahamwe zafunze inzira zirabica zibajugunya mu gishanga cya Rwagitugusa.

Abacitse ku icumu mu Karere ka Ngoma bashimira Inkotanyi zabarokoye, ubu bakaba babayeho neza kandi banabanye neza n’imiryango y’ababiciye kuko bahurira mu mirimo yose.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 rwa Rukira, ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi 2,672.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka26

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

BWANA MUNYAMAKURU, KUKI UTASHAKIYE ABASOMYI AMAHEREZO Y’UWO BURUGUMESITIRI WARWANYIJE UBWICANYI MURI KOMINI YAYOBORAGA? ESE YABA YARAGIZE AMAHIRWE AKABA AKIRIHO CYANGWA UMURYANGO WE?

BEN yanditse ku itariki ya: 15-04-2020  →  Musubize

Kwica umuntu waremwe mu ishusho y’Imana,ni nko kwica Imana ubwayo.Nkuko Ibyakozwe igice cya 17,umurongo wa 26 havuga,abantu twese duturuka ku Muntu umwe,ADAMU.Icyo Imana yizeza abantu,nuko mu isi nshya dusoma muli 2 Petero igice cya 3,umurongo wa 13,nta Ronda-bwoko rizabamo,kubera ko ku munsi wa nyuma,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza mu isi abayumvira gusa nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga.Kugirango tuzabe muli iyo Paradizo iri hafi,icyo Imana idusaba twese,nuko tutahera mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo tukabifatanya no gushaka Imana,mbere yuko uwo munsi w’imperuka uza.

munyemana yanditse ku itariki ya: 15-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka