Kayonza: Mu cyuzi cya Ruramira habonetsemo indi mibiri 56 y’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Kayonza Ndindabahizi Didace avuga ko mu minsi ibiri gusa, icyuzi cya Ruramira cyabonetsemo indi mibiri 56 y’Abatutsi bazize Jenoside.

Amazi yari mu cyuzi cya Ruramira yakuwemo, hatangira ibikorwa byo gushakisha imibiri y'Abatutsi bajugunywemo mu gihe cya Jenoside
Amazi yari mu cyuzi cya Ruramira yakuwemo, hatangira ibikorwa byo gushakisha imibiri y’Abatutsi bajugunywemo mu gihe cya Jenoside

Iki cyuzi cyifashishwaga mu kuhira umuceri, cyatangiye kumutswa mu kwezi kwa karindwi mu mwaka wa 2019.

Kubera imvura nyinshi igwa mu Karere ka Kayonza ngo ibikorwa byo gushakishamo imibiri y’Abatutsi bajugunywemo mu gihe cya Jenoside bigenda buhoro.

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Kayonza avuga ko ubu bakiri ku nkuka z’iki cyuzi ariko ku munsi wo kuwa 24 Mata habonetse imibiri 27 naho kuwa 25 haboneka imibiri 29.

Imibiri 56 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside ibonetse mu minsi ibiri ije isanga indi 160 yabonetse kugeza kuwa 22 Mata 2020.

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Kayonza Ndindabahizi Didace avuga ko batazi igihe ibikorwa byo gushakisha imibiri mu cyuzi cya Ruramira bizarangirira kuko ari kinini.

Ati “Nta gihe runaka navuga kuko icyuzi ni kinini byongeye ibihe by’imvura turimo ntibituma twihuta kuko harekamo amazi ibikorwa ntibyihute. Ikigaragara ni uko hajugunywemo Abatutsi benshi kuko tukiri ku nkuka tutarabasha kugeramo hagati.”

Ndindabahizi Didace avuga ko Abatutsi bajugunywe mu cyuzi cya Ruramira bamwe bajugunywemo bagihumeka bashaka kuzamukamo bagaterwa ibisongo.

Abishingira ku kuba bamaze kubonamo ibisongo biri iruhande rw’aho bagenda bakura imibiri.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka26

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka