Menya amwe mu mateka y’ubwicanyi ndengakamere bwabereye i Nyarubuye

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Kirehe, Nduwimana Bonaventure, avuga ko kuri kiriziya ya Nyarubuye hakorewe ubwicanyi ndengakamere, burimo no gushinyagurira abamaze kwicwa.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyarubuye
Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyarubuye

Nduwimana Bonaventure avuga ko ubwicanyi mu cyahoze ari Komini Rusumo ari yo Kirehe y’ubu, bwatangiye tariki ya 14 Mata 1994, ubwo abajandarume bicaga umusaza witwaga Bahutu na Hakizamungu Vincent basaba Abahutu gutangira kwica.

Nyamara ngo mbere Abahutu n’Abatutsi ba Nyarubuye bari babanye neza ku buryo bafatanyije n’impunzi zari ziturutse i Rukira bajya gukumira igitero cy’Interahamwe ahitwa i Nyarutunga ngo zitabageramo.

Muri iyo mirwano ngo ni bwo bamwe bahuruje Abajandarume baraza babicaza hamwe bahita bakuramo bamwe barabarasa babwira Abahutu gutangira kwica Abatutsi, bucya babishyira mu bikorwa.

Nduwimana avuga ko bucyeye mu gitondo kuwa 15 Mata, uwari Burugumesitiri Sylvestre Gacumbitsi, yaje n’imodoka yuzuyemo Interahamwe ku Kiliziya i Nyarubuye yica umusaza bitaga Murefu wari umwarimu wa gatigisimu kuri Paruwasi Nyarubuye.

Murefu ngo yishwe mu gihe yari arimo gusaba Burugumesitiri kubarwanaho kuko yari amaze kubona Interahamwe bazanye kandi hari n’abaraye bishwe.

Ati “Mu gitondo tariki 15, Gacumbitsi wari wariganye na Murefu yaje n’Interahamwe nyinshi ubwe yica Murefu wamusabaga kubakiza abicanyi, anategeka abicanyi gutangira kwica, ubwo birara mu Batutsi bari muri Kiliziya baratemagura banateramo za gerenade”.

Umwihariko w’ubwicanyi bwa Nyarubuye ngo ni urusenda rwasutswe mu mibiri yamaze gutemwa kugira ngo hashakishwemo abakiri bazima na bo babice.

Agira ati “Bamaze kubica, umusaza wari umucamanza mu rukiko rwa kanto ku Rusumo witwa Rubanguka, abwira Interahamwe gushaka urusenda bararusya bagenda bamena mu mirambo uwitsamuye cyangwa uwinyeganyeje bagatema”.

Ikindi ngo abagore n’abakobwa babanzaga gufatwa ku ngufu, barangiza bakabashinyagurira bakoresheje ibisongo mbere yo kubica.

Nduwimana avuga ko undi mwihariko w’ubwicanyi bw’i Nyarubuye ari ubugome bw’uwitwa Rugayumukama Daniel bitaga Simba, washinyaguriraga abamaze kwicwa, ndetse akanarya bimwe mu bice by’imibiri yabo avuga ko ari ukwitsirika ngo amaraso ya Abatutsi atazamukurikirana.

Nyamara ngo nyuma ya Jenoside yatahutse avuye mu buhungiro muri Tanzaniya ariyahura arapfa.

Kiriziya ya Nyarubuye yiciwemo abantu (Photo:Internet)
Kiriziya ya Nyarubuye yiciwemo abantu (Photo:Internet)

Ati “Simba yari yarabaye mu mutwe w’Interahamwe zatojwe na Rwagafirita, nubwo yaryaga imitima n’imyijima by’Abatutsi ngo yitsirika ngo amaraso yabo atazamugaruka yarahungutse urebye yibutse ibyo yakoze anywa umuti arapfa”.

Undi mwihariko wa Jenoside yakorewe muri aka gace ka Nyarubuye, ngo ni uko inzu z’Abatutsi babaga bamaze kwicwa zandikwagaho ’yafashwe’, bivuze ko uwabaga yabyanditseho yabaga ayigize iye.

Intwaro zakoreshejwe aha i Nyarubuye ni imihoro, ibisongo, amacumu, amafuni, gerenade n’imbunda.

Abari ku isonga mu bwicanyi bw’i Nyarubuye barimo wari Burugumesitiri Gacumbitsi Sylvestre, uwitwa Habimana Emmanuel bitaga Cyasa ndetse na Rugayumukama Daniel bitaga Simba.

Mukandayambaje Leoncie warokokeye i Nyarubuye avuga ko ku itariki 15 bamutemaguye bakamwicira n’umwaka w’imyaka itatu mu mugongo.

Mu gitondo cya kare ngo yabashije kuva mu mirambo ajya kwihisha mu musarane wakoreshwaga n’abapadiri, bucya ashakisha ahandi yihisha kugera ageze mu gihugu cya Tanzaniya.

Ashima Inkotanyi zabarokoye ariko nanone akababazwa n’ababiciye batabasaba imbabazi.

Mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge mu Karere ka Kirehe, ubu hari koperative y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’abagize uruhare muri Jenoside bemeye icyaha bagasoza ibihano byabo, ikora ubworozi bw’ingurube.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka26

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka