Ngoma: Barashakisha uwiteguraga kuba Umubikira wabuze
Umukobwa witwa Furaha Florence Drava w’imyaka 25 y’amavuko wabaga muri Paruwasi ya Zaza mu Murenge wa Zaza mu Karere ka Ngoma witeguraga kuba Umubikira bamubuze mu kigo yabagamo, asiga yanditse urupapuro rusezera kuri bagenzi be abahumuriza ko ari muzima ko badakwiye kumushakisha.

Uyu mukobwa ubusanzwe akomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bagenzi be babanaga bakaba baramubonye bamuhawe n’ababyeyi.
Umubikira witwa Mushimimiyimana Beathe watanze aya makuru ku nzego z’umutekano azisaba ubufasha bwo gushakisha mugenzi wabo yavuze ko Furaha yabuze ku Cyumweru tariki ya 08 Gicurasi 2022, saa mbili za mu gitondo.
Mushimiyimana Beathe kandi yasabaga ubuyobozi kubafasha gushakisha uyu mukobwa w’imyaka 25 kugira ngo bamusubize ababyeyi be kuko ari bo bamubahaye.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, avuga ko iperereza ririmo gukorwa kugira ngo hamenyekane aho ari ariko iry’ibanze bamenye ko hari abantu yajyaga yaka icumbi kugira ngo ahabe kuko atifuzaga kuba Umubikira.
Ati “Ayo makuru ni impamo kandi amakuru ahari ni uko ashobora kuba ari mu nshuti ze ngo yahoraga abasaba icumbi kuko ngo yifuzaga kwiberaho mu buzima busanzwe butari ubwa kibikira. Iperereza riracyakomeje kugira ngo tumenye aho ari.”
Mu ibaruwa bivugwa ko ari iyo yasize yanditse, Furaha yashimiye bagenzi be uko babanye ndetse anabasaba kudahangayika bamushakisha kuko hari ahandi agiye, ngo nta kindi kibazo yagize.
Ohereza igitekerezo
|
Uwo mukobwa yasobanuye ko ntakibazo afite ,sinibaza icyo bamushakaho,25yrs arakuze .
Uwo mukobwa yasobanuye ko ntakibazo afite ,sinibaza icyo bamushakaho,25yrs arakuze .
we mumenye ko acyeneye umugabo
Urabona ko akiri muto.Birashoboka cyane ko yabishingutsemo akajya kwishakira umugabo.Kubera "human nature",twese twifuza gushaka umugore cyangwa umugabo.It is natural.Niyo mpamvu abihaye imana benshi nabo bashaka abo baryamana.Bikaba icyaha kubera ko imana yaturemye idusaba kuryamana gusa n’umuntu umwe twashakanye legally.Ababirengaho izabahanisha kubima umuzima bw’iteka.
Ibitekerezo byawe Gihirima birimo kutubahana n’ubushotoranyi. Gerageza kubaha abandi n’ibitekerezo byabo kuko ntacyo ugiye kubihinduraho.