Urubyiruko rurasabwa kugira amakenga ku babizeza kubajyana mu mahanga

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruraburira urubyiruko kudashidukira ababizeza ibitangaza byo kubajyana mu bihugu byo hanze kuko abenshi baba bagamije kubacuruza (Human Trafficking) kugira ngo bazakoreshwe imirimo y’ubucakara.

Hari abisanga mu mibereho itandukanye n'iyo bizezwaga
Hari abisanga mu mibereho itandukanye n’iyo bizezwaga

Ibi bitangajwe na RIB mu gihe raporo yayo y’imyaka itatu ishize igaragaza ko hari Abanyarwanda biganjemo urubyiruko barenga 200 batwawe mu bihugu bitandukanye by’amahanga byiganjemo ibihugu by’abarabu bashutswe ko bagiye gukora akazi keza, bakisanga barimo gukora imirimo idafite aho itaniye n’ubucakara.

Iyo raporo igaragaza ko guhera mu mwaka wa 2018 kugera muri 2021 abantu 215 ari bo bajyanywe bagacuruzwa, babeshywa ko bababoneye akazi keza kandi kazajya kabahemba amafaranga menshi.

Umukobwa umwe muri abo bantu bashutswe ariko ku bw’amahirwe akaza kugarurwa, avuga ko yashutswe n’abantu batuye mu gihugu cya Kenya bahuriye ku mbuga nkoranyambaga bakamwizeza kuzamushakira akazi keza, nyuma bamwoherereza itike n’amafaranga y’ibyangombwa, ariko ageze muri Kenya aza kuhamara icyumweru cyose, ari nabwo yababajije impamvu batamwereka akazi bamuhamagariye.

Ati “Arambwira ati ihangane kuko ufite amahirwe menshi y’uko utanakora hano ukajya mu bihugu byo hanze. Hano bari kuzajya baguhemba ibihumbi 400 ariko ahantu ugiye bazajya baguhemba ibihumbi 600, ariko natangiye kubabara nkimara kwinjira mu ndege mva muri Kenya, kuko ni wo munsi navuze ngo birarangiye no kuzongera kumenya ko jyewe ndiho. Uba usa n’aho wicukuriye imva”.

Akomeza agira ati “Twebwe twari ibicuruzwa ariko umuntu atazi ko ari igicuruzwa, ngeze muri Kuwait kugira ngo bazaze kuntwara na byo byari ibibazo kugeza n’aho natekereje kwiyahura, ntabwo nari nzi ko ngiye mu kazi ko mu rugo, ntabwo kari akazi byari uburetwa, kuko nturyama, ibyo kurya uheruka bya bindi bakugaburiye winjira nta bindi wongera kubona keretse ibyo basigaje. Ubuzima buragorana ukaryama wagera mu masaa cyenda z’ijoro ukumva barakubyukije. Uhera mu gitondo ukagera nimugoroba utakwicara ngo ufate n’amazi yo kunywa”.

Raporo ya RIB yerekana ko abantu bagiye gucuruzwa mu mwaka wa 2018/2019 bari 63, naho mu mwaka wakurikiyeho wa 2019/2020 bariyongereye bagera kuri 91, mu gihe muri 2020/2021 icyaha cyo gucuruza abantu cyagabanutse bakagera kuri 61. Muri ubu bucuruzi bwakorewe abantu mu myaka itatu, abahohotewe cyane kurusha abandi ni ab’igitsina gore kuko bangana na 156 mu gihe abagabo ari 59.

Muri aba 215 bakorewe ubwo bucuruzi mu gihe cy’imyaka itatu, harimo abo Leta y’u Rwanda yashoboye kugarura kuko raporo ya RIB yerekana ko mu mwaka wa 2020/2021 bashoboye kugarura abantu 16, naho 2019/2020 hagarurwa 11, mu gihe muri 2018/2019 hagaruwe 23.

Bamwe mu rubyiruko bavuga ko bakunda guhura n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bakabasezeranya byinshi birimo no kubishyurira amashuri yo hanze, ariko ngo ntabwo bari bazi ko baba bagamije kubacuruza.

Undi mukobwa w’imyaka 18, ati “Ikintu cyantunguye ni abashuti banjye ngo babonye buruse zo hanze ngo banditse kuri internet barabahamagara, n’abandi bantu nzi babuze bagiye hanze ngo bagiye mu kazi. Ikintu nkuyemo ni uko ntagomba kwizera abo bantu baza bakubwira ko hanze hari akazi, ukamenya uburyo ubitwararikaho”.

Umuvugizi wa RIB Dr. Thierry Murangira, avuga ko abantu bakora ubwo bucuruzi bakoresha amayeri menshi kuko baba babanje kwikundisha ku wo bashaka kugurisha bakamenya amakuru ye neza, ubundi bakazamushuka bagendeye ku hantu basanze afite intege nke, ariko ngo ikiruta byose ni uko umuntu yajya agira amakenga.

Ati “Banza umenye uwo muntu wakwigizeho inshuti ushaka kuguha akazi, arashaka iki? Ni iyihe nyungu, ababyeyi na bo turabasaba ko bagomba kumenya ibyo abana babo bahugiyemo, bakurikirane bamenye, bajye banabigisha ko ak’imuhana kaza imvura ihise, ko umuntu wese waje yakugiriye impuhwe zishobora kuba atari shyashya”.

Raporo ya RIB igaragaza ko mu gihe cy’imyaka itatu abantu bacurujwe cyane ari abari mu kigero cy’imyaka iri hejuru ya 18, kuko ubwo bucuruzi bwakorewe abantu 146, mu gihe abari munsi y’imyaka 18 bangana na 69.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka