Impanuka y’ikamyo yafunze umuhanda Nyabihu - Rubavu
Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwatangaje ko umuhanda wa Nyabihu - Rubavu wafunzwe kubera impanuka y’imodoka nini itwara imizigo.
Ni impanuka yabereye mu Murenge wa Nyakiriba umanuka ujya mu Murenge wa Kanama.

Ni ahantu hazwi ko haba impanuka cyane kubera imiterere y’umuhanda umanuka cyane.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umuhanda utari nyabagendwa mu gihe irimo gushaka uko yakura iyo modoka mu muhanda.
Yagize iti: "Turabamenyesha ko kubera impanuka y’ikamyo yabereye Nyakiriba mu Karere ka Rubavu yatumye umuhanda Nyabihu - Rubavu ufungwa muri iki gitondo.
Mu gihe imirimo yo gukura iyo kamyo mu muhanda yatangiye, umuhanda nturi nyabagendwa."
Abaturage batuye muri Nyakiriba bavuga ko ikamyo yari itwaye ibyuma yabuze feri ikagwa, igafunga umuhanda.
Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwabwiye Kigali Today ko abantu batanu ari bo bakomerekeye muri iyi mpanuka.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko irimo gukoresha ibishoboka ngo imodoka yakoze impanuka ikurwe mu nzira, ariko abakoresha umuhanda bava ku Gisenyi cyangwa bajyayo barafashwa na Polisi.
Imodoka nini iterura izindi modoka yahageze, irimo gukora akazi kugira ngo haboneke inzira. Gusa abagenda bo Polisi irahari kandi irabafasha kubona aho banyura.
Kuba umuhanda wa kaburimbo wafungwa ntibibuza imodoka gukomeza kugenda kuko zakoresha umuhanda wa kera unyura kuri gereza ya Rubavu, mu gihe izindi zishobora kunyura Kanzenze, Busasamana zikamanukira mu Murenge wa Rubavu zinjira mu Mujyi wa Gisenyi.
Ohereza igitekerezo
|
Ubu umuhanda wabaye nyabagerwa ikamyo bayikuye mumuhanda
Njye mbona icyakorwa umuhanda UCA kuri Gereza hari ahantu wacitse akarere kashaka ukuntu kawukoresha ukajya wifashishwa nka mugihe umuhanda WO has I nyakiriba wahuye nibibazo bikomeye doreko ushobora kumara amasaha atandatu ufunze habaye impanuka urumva ko igihombo kiba kirekire
Umuhanda uca Gereza wacitse ahantu ntiharakorwa kugeza ubu ntago wacamo imodoka ! Akarere Kari gakwiye kongera gusana uyu muhanda kuko kuwutakaza burundu byaba arigihombo !