Sudani y’Epfo: Ingabo z’u Rwanda zifanyije n’abaturage mu muganda

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS) zifatanyije n’abaturage batuye muri Lokiliri Payam mu muganda.

Ingabo z’u Rwanda ziri muri batayo ya 3 zakoze ibikorwa bitandukanye birimo irondo, umuganda ndetse n’ubukangurambaga bwo kurwanya Malaria.

Ingabo z’u Rwanda zakoze ibikorwa by’irondo kuva ku birindiro biri i Durupi, mu mujyi wa Juba kugera i Ngangala muri Lokiliri Payam mu birometero 65 uvuye mu kigo cya Durupi ndetse hashyirwaho ikigo cy’agateganyo gishinzwe ibikorwa (TOB).

Muri icyo gihe kandi, Ingabo z’u Rwanda zakoze umuganda uhuriweho n’abaturage ba Lokiliri Payam batema ibihuru byari bikikije ikigo nderabuzima cya Lokiliri kuva ku ya 4 kugeza ku ya 6 Gicurasi 2022.

Nyuma y’umuganda, ingabo z’u Rwanda zakoze ubukangurambaga ku kwirinda indwara ya malariya ikaba ari indwara ikunze kugaragara muri aka gace. Batanze kandi inzitiramibu ku baturage banabereka uburyo bwo kuziraramo.

Mu izina ry’abaturage baho, Bwana Elia John LUIS, umuganga mu kigo nderabuzima cya Lokiliri, yashimye RDF ku nkunga yahawe abaturage.

Bahaye abaturage inzitiramibu, babereka n'uko zikoreshwa
Bahaye abaturage inzitiramibu, babereka n’uko zikoreshwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka