Burera: Polisi yafashe amasashi ibihumbi 50 atemewe mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Burera tariki ya 05 Gicurasi 2022 yafashe abagabo babiri bafite amasashi ibihumbi 50 atemewe gukoreshwa, ubwo bayinjizaga mu gihugu bayakuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda.

Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru yavuze ko abafashwe ari Turahirwa Jean Baptiste, na Irumva Jean Paul, bafatirwa mu muhanda uva Cyanika werekeza Musanze, bakaba bari bafite udupaki 250 duhwanye n’amasashe 50.000

Asobanura uko bafashwe yagize ati: “ Abapolisi bari mu bikorwa bisanzwe byo gucunga umutekano mu Murenge wa Rugaram, Akagali ka Karangara, babona abagabo 2 bafite igikapu n’umufuka bagira impungenge kubyo baba batwaye nibwo babahagaritse babasatse nibwo basanze bafite amasashe ibihumbi 50 atemewe gukoreshwa mu Rwanda, bahise bafatwa barafungwa.”

Bakimara gufatwa basobanuye ko bayakuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, bakaba bari bayashyiriye abakiriya babo muri santeri y’ubucuruzi ya Karwasa mu Murenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze.

SP Ndayisenga yihanagirije abantu bose bakora ubucuruzi kwirinda gukoresha ibintu bitemewe cyane cyane ko amasashe yangiza ibidukikije. Yanabibukije ko iyo uyikoresheje ukayijugunya mu murima utongera kwera kuko ikumira amazi ntagere hasi, yihanangiriza nanone abantu bajya mu bihugu duturanye bakinjiza ibicuruzwa bitemewe mu Rwanda.

Yasoje asaba abanyarwanda bose kujya batanga amakuru kandi ku gihe igihe babonye abantu bakora ibyaha, cyane cyane abantu binjiza magendu mu gihugu.

Abafashwe bose n’ibyo bafatwanywe bashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB ) ngo hakurikizwe amategeko.

Itegeko n° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe, ingingo ya 10 ivuga ko Umuntu utumiza mu mahanga amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa kwamburwa ayo masashe n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro 10 z’agaciro k’ayo masashe n’ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.

Ingingo ya 11 ivuga ko umuntu uranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 700 kandi ayo amasashe n’ ibyo bikoresho akabyamburwa.

Ingingo ya 12 ivuga Umuntu ucuruza mu buryo butaranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 kandi ayo masashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa.

Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka