Gakenke: Haravugwa urugomo rukururwa n’urubyiruko ruzindukira mu nzoga

Iyo ugeze mu isantere ya Nkoto ihuza Umurenge wa Ruli na Coko mu Karere ka Gakenke, umubare minini w’abaturage uhasanga uba ugizwe n’urubyiruko, aho akenshi ruba rugendana utujerekani duto bita utubuni cyangwa uturitiro banywa inzagwa n’ibigage.

Abo basore abenshi biganje mu kigero kiri hagati y’imyaka 15 na 25, aho amasaha yose unyuze muri iyo Santere uhabasanga banywa. Igiteye impungenge ni uko hafi ya bose batigeze bagera mu ishuri, aho ufite amashuri menshi usanga ari uwarangije abanza.

Ubwo Kigali Today yageraga muri iyo santere ku gicamunsi, bamwe muri urwo rubyiruko banyuzagamo bagahagarika buri wese unyuze muri iyo Santere, ari nako bavuga amagambo aterekeranye.

Ni ikibazo gihangayikishije abatuye ako gace, aho bavuga ko ubwo businzi bwugarije urubyiruko ari imbogamizi ku mutekano wabo, kuko ngo bakomeje kurangwa n’urugomo ndetse uwabuze amafaranga yo kugura inzoga, akayashaka mu buryo butemewe nk’uko babitangarije Kigali Today.

Umusaza witwa Kamanayo Sylvestre, ati “Urubyiruko rw’ino aha rwaratunaniye, banze guhinga banga no kwiga birirwa mu nzoga, dore ngaba nawe urabibonera buzuye umuhanda n’ububuni bw’ibigage n’inzagwa, umwana w’iki gihe ntashaka gukora uramubwira ngo agufashe mujye guhinga akabyanga, ahubwo wamara kuva mu rugo ugasanga udushyimbo yadupakiye yagiye kugurisha ngo anywe inzagwa. Ababyeyi twaragowe turi mu bibazo, aba bana bazaduhitana”.

Arongera ati “Turasaba ubuyobozi kutuba hafi bagafatira ibyemezo izi mburamukoro zirirwa mu kabari aho gukora ngo biteze imbere. Abana banjye batatu narabigishije bafite diplome ni yo mpamvu njye mfite amahoro, ariko rwose Leta iturwaneho ifatire uru rubyiruko ibyemezo, ruve mu kabari rujye gukora”.

Uwitwa Mwunguzi Bosco we yagize ati “Urubyiruko rubyukira hano ku muhanda, ntacyo bakora babyukira ku nzoga, nk’ubu aba ubona batangiye mu gitondo banywa. Umuyobozi w’Umurenge aherutse kunyura hano biramubabaza asiga ababwiye ko bazabakoramo umukwabu bakabafunga, ni nako ubujura bukomeje kwiyongera, turasaba Leta ko ikemura iki kibazo”.

Arongera ati “N’ubwo ubona abahungu gusa, hari na bashiki babo usanga bari mu nzoga, n’ubu urahageze abakobwa bamenye ko uri umunyamakuru barihisha, ariko biriwe hano banywa”.

Uwitwa Mutuyimana Adelphine ati “Urubyiruko ruratunaniye baranywa bagasinda bakarwana, ntibashaka kujya mu mirima ngo bahinge cyangwa ngo bakore undi murimo, buri gihe muri aka gasantere habamo imirwano, kandi usanga iterwa n’urubyiruko ruba rumaze gusinda”.

Bagendana utujerekani tw'inzagwa n'ibigage
Bagendana utujerekani tw’inzagwa n’ibigage

Umunyamakuru wa Kigali Today yagerageje kuganiriza urwo rubyiruko, ntibyoroha kubera ko abenshi inzoga yari yamaze kubageramo, ariko aganira na bamwe bagerageje kwifata ntibanywa ngo barenze.

Niyirora Jean Pierre, ati “Ibyo aba basaza bavuga baratubeshyera, ntabwo twananiranye, nza hano kunywa ubushera mvuye ku kazi kuko mfite igare ndi umunyonzi, kuza hano ku gasantere kunywa ntabwo ari ubuzererezi”.

Mugenzi we ati “Kunywa uvuye ku kazi nta kosa mbibonamo, kuvuga ko urubyiruko twananiranye si byo, ntaho kunywa inzoga uvuye ku kazi kawe bivuze kunanirana, yego nta byera ngo de, hari urubyiruko rwitwara nabi ariko si bose”.

Mu gushaka kumenya icyo ubuyobozi buvuga kuri iki kibazo, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Nizeyimana JMV, avuga ko icyo kibazo akizi kandi ko ku bufatanye n’inzego z’ibanze bari kwiga uburyo babahangira imirimo ihoraho, mu rwego rwo kubarinda ingeso mbi.

Ati “Uru rubyiruko turarushishikariza kuza tukaruhuza n’abayobozi bakora mu makampani anyuranye arimo iy’abacukuzi b’amabuye y’agaciro, kugira ngo babahe akazi mu buryo buhoraho batiriwe bicaye ku muhanda bapfusha ubusa imbaraga zabo, hari n’ibindi bikorwa byo gukora imihanda, hariyo amahirwe menshi yo kubona akazi”.

Arongera ati “Icyo twasaba, ni uko inzego dufatanyije guhera ku mudugudu, akagari n’imirenge, bakomeza kudufasha kurukangurira kujya mu mirimo”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka