Musanze: Bungutse ubumenyi mu gukora igenamigambi rihuriweho

Abasirikari, Abapolisi n’Abasivili 29 baturutse mu bihugu 9, bigize umutwe w’ingabo za Afurika y’Iburasirazuba uhora witeguye gutabara aho rukomeye (Eastern African Standby Force-EASF), ku wa Gatanu tariki 29 Mata 2022, basoje amahugurwa, bungukiyemo ubumenyi mu birebana n’igenamigambi rihuriweho.

Abasirikari, Abapolisi n'Abasivili 29 baturuka mu bihugu 9 byo muri EASF ni bo basoje aya mahugurwa
Abasirikari, Abapolisi n’Abasivili 29 baturuka mu bihugu 9 byo muri EASF ni bo basoje aya mahugurwa

Aya mahugurwa yitwa ‘Integrated Mission Planning Course’ yari amaze iminsi 10 abera mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy) giherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze.

Abayitabiriye bigishijwe byimbitse akamaro n’uburyo bwo gukora igenamigambi rinoze, nk’ikintu cy’ingenzi mu gutuma akazi kabo, karushaho gukorwa uko bikwiye, ariko kandi by’umwihariko, bikabafasha no mu gihe cy’Ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye.

Senior Superintendent of Police, Zakayo Anyangu Musita, witabiriye aya mahugurwa aturutse mu gihugu cya Kenya, agaruka ku byo yungukiye muri aya mahugurwa, yagize ati: “Aya mahugurwa twayigiyemo ibintu byinshi, birimo uko ubutumwa bw’amahoro butegurwa, n’uburyo ki ababwoherejwemo bakwiye kubwitwaramo, kugira ngo intego zabwo zigerweho. Bimwe mu bihugu byo ku mugabane wacu wa Afurika, bihanganye n’ibibazo by’amakimbirane n’intambara, bisaba ko abagira uruhare mu kubihosha, bagarura amahoro cyangwa bayabungabunga, ari ngombwa ko baba ari abantu bateguwe neza, bafite ubumenyi n’ubunararibonye bihagije nk’ubu tumaze iminsi twongererwa. Ni yo mpamvu rero byari ingenzi cyane kuri twe kwitabira aya mahugurwa”.

Ati: “Ikindi ni uko kugarura amahoro no kubungabunga umutekano, bitashoboka mu gihe abantu badatahirije umugozi umwe. Aha twabashije kwiga uko polisi, igisirikari n’igisivili zarushaho gufatanya mu kuzanira ibihugu byacu amahoro. Ni ubumenyi bw’ingenzi cyane twari dukeneye, kugira ngo ibihugu byacu na Afurika muri rusange birusheho kugira umutekano”.

Abayitabiriye banarushijeho gusobanurirwa amahame n’imikorere y’inzego zinyuranye zibarizwa mu bihugu bigize umutwe w’ingabo za Afurika y’Iburasirazuba, uhora witeguye gutabara aho rukomeye n’uburyo zuzuzanya ngo igenamigambi rirusheho gukorwa neza.

Abayitabiriye bahawe impamyabushobozi
Abayitabiriye bahawe impamyabushobozi

Ubu bumenyi ngo bugiye no kubafasha kunoza akazi kabo gasanzwe, nk’uko Lt Col Sylvestre Sekaramba, witabiriye aya mahugurwa aturutse mu ngabo z’u Rwanda yabivuze.

Yagize ati: “Twarushijeho gusobanukirwa ko ibintu byose bikozwe hatabanje kubaho igenamigambi, bihinduka imfabusa. No mu buzima busanzwe yaba mu muryango cyangwa no mu kazi kacu ka buri munsi, nsanga uburyo bwo gukora igenamigambi, ari intwaro ikomeye tuzifashisha, kugira ngo ibyo dushinzwe tubinoze kandi tubikore uko bikwiye”.

Rtd Col. Jill Rutaremara, Umuyobozi wa Rwanda Peace Academy, na we yashimangiye ko igenamigambi rihuriweho n’inzego nk’izi zitabiriye aya mahugurwa, ari ingenzi mu gutuma ubutumwa bw’amahoro, kimwe n’akandi kazi gasanzwe, bikorwa mu buryo bwa kinyamwuga.

Akaba ariho yahereye, asaba abasoje aya mahugurwa, gushingira ku byo bize, bakarushaho kurangwa n’imikorere inoze. Yagize ati: “Byari ngombwa ko izi nzego z’igisirikari, igisivili n’igipolisi, zisangira ubumenyi bw’uburyo zajya zunganirana mu kazi kandi zigakorana nk’ikintu cy’ingenzi mu kurinda imikorere yo guhuzagurika, cyane cyane nk’igihe cy’ubutumwa bw’amahoro cyangwa mu kazi gasanzwe. Cyane ko tuzi ko ahatari igenamigambi, bikurura ingaruka zirimo kuba ubutumwa bw’amahoro, budashobora na rimwe kugera ku ntego zabwo, bikaba byakurura imfu cyangwa kubangamirwa mu bundi buryo”.

Ubumenyi mu kugira igenamigambi rihuriweho ku bitabiriye aya mahugurwa byitezweho gutuma akazi n'ubutumwa bw'amahoro bwa UN bizarushaho kugera ku ntego
Ubumenyi mu kugira igenamigambi rihuriweho ku bitabiriye aya mahugurwa byitezweho gutuma akazi n’ubutumwa bw’amahoro bwa UN bizarushaho kugera ku ntego

Ati: “Icyo dutumye abasoje aya mahugurwa, ni uko ibyo bize bagenda bakabikoresha mu kazi kabo ka buri munsi, n’igihe bazoherezwa mu butumwa, bazaharanire gukora ibishoboka mu kuzana impinduka z’ibyiza, aho bishoboka bazabyigishe n’abandi”.

Abari batabiriye amahugurwa arebana n’igenamigambi rihuriweho, uko ari 29, baturuka mu Burundi, Djibouti, Ethiopia, Kenya, Sechelles, Somalia, Sudan, Uganda n’u Rwanda rwayakiriye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka