Musanze: Umubyeyi akurikiranyweho guhohotera umwana we

Umugore witwa Mukamana, ufite imyaka 30, ari gushakishwa nyuma y’uko basanze umwana we akingiranwe mu nzu, ahambiriye amaboko yombi n’imigozi, ibifatwa nk’ihohoterwa rikorerwa umubiri kikaba n’igihano cy’indengakamere.

Aravugwaho guhambira umwana we akamusiga amukingiranye mu nzu
Aravugwaho guhambira umwana we akamusiga amukingiranye mu nzu

Ni amakuru yamenyekanye ku wa kabiri tariki 5 Mata 2022, nyuma y’aho uyu mwana avugirije induru atabariza mu nzu umubyeyi we yamukingiranyemo yanamuhambiriye amaboko yombi n’imigozi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyabagarura Niyoyita Ali, yemeje aya makuru, agira ati:"Abumvise umwana atabaza bari hafi y’iyo nzu, bihutiye kureba icyo abaye, bahageze basanga akingiranwe, niko gukingura ingufuri y’urugi, baboneza mu nzu, bakimukubita amaso, basanga amaboko yombi ahambiriye inyuma n’imigozi. Mu kumubaza uwabikoze, umwana yavuze ko nyina yafashe imigozi ibiri akayihambiriza amaboko, arangije akanamukingirana mu nzu, amushinja kumwiba amafaranga 200 hanyuma arigendera".

Uwo mwana yahise ajyanwa kwitabwaho ku ivuriro rya Cyabagarura, kuko amaboko yari yatangiye kubyimba, bitewe n’ingoyi y’imigozi yayahambiriye.

Ni umwana w’umukobwa ufite imyaka icyenda akaba ari na we mukuru iwabo. Ubwo yatabarwaga, umubyeyi we ukekwaho kumuhana bene ako kageni, yari yahunze, kugeza igihe twakoraga iyi nkuru akaba yari agishakishwa nk’uko Gitifu Niyoyita yakomeje abivuga ati:"Umwana yabanaga na nyina bonyine, kuko se bari baratandukanye, biturutse ku makimbirane n’amahane byakururwaga n’uwo mugore. Ndetse no ku makuru dufite ni uko inshuro nyinshi umugabo yagiye aza ku Kagari kurega umugore we, ko akorera umwana ihohoterwa n’iyicarubozo. Rimwe na rimwe tukabura ibimenyetso bifatika tugenderaho, na cyane ko kubera ibyo bibazo abo babyeyi be bombi bahoragamo byo kutumvikana, byatumaga natwe ubwacu dutekereza ko ari amayeri bombi, cyangwa umwe muri bo, bize yo kwihimuranaho".

Umwana akimara kuvurwa no kwitabwaho n’abaganga, yahise ashyikirizwa se, na we wanahise atanga ikirego muri RIB, kugira ngo mu gihe cyose uwo mugore yazafatwa azabiryozwe.

Ikibazo cy’ababyeyi bahana abana babo mu buryo bw’indengakamere, cyakunze kugaragazwa nk’ikibangamiye uburenganzira bw’umwana, ndetse ababigiramo uruhare, bibutswa ko mu gihe bakibitsimbarayeho hari ibihano byinshi bibategereje.

Inkuru bijyanye:

Musanze: Umugore ukekwaho gushyira umwana ku ngoyi yafashwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka