Ishimwe Dieudonné uyobora ikigo gitegura Miss Rwanda yafunzwe
Yanditswe na
Malachie Hakizimana
Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko Ishimwe Dieudonné usanzwe uyobora ikigo cyitwa ‘Rwanda Inspiration Backup’ gitegura irushanwa rya Miss Rwanda, yafunzwe.

Ishimwe Dieudonné
Ishimwe afungiye kuri sitasiyo ya RIB y’i Remera, akaba akurikiranyweho ibyaha byerekeranye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorewe abakobwa bitabiriye iri rushanwa rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye.
Amakuru yerekeranye n’ibi byaha ndetse na ruswa yakunze guhwihwiswa muri iri rushanwa, bamwe mu baryitabiriye bagasezera ku mpamvu bise ko ari izabo bwite, abandi bakavugwaho kuba basabwa kugira ibyo batanga kugira ngo babashe kwegukana imyanya myiza iba ihatanirwa muri iri rushanwa.
Ohereza igitekerezo
|
Mwiriwe neza banyarwanda nkunda?ndababaye cyaneee!ubwo mpise numvako tugifite urugamba rukomeye mukurwanya ruswa,gusa nibaza impamvu ibintu nkibi biba byaratinze kujya ahagaragara ubwose niba abanyarwandakazi baserukira abandi bahura nikibazo cyo guhohoterwa babandi bo hasi bo barashize pe!ababishizwe basuzume no muzindi nzego zose ihohoterwa nkiryo turice burundu murwa gasabo,ikindi kd abakobwa bagire umuco wokudaceceka ngo bahishire ihohoterwa ribakorerwa uruhare rwabo rurakenewe,RIB irigukora neza sana!mubikurikirane muzatubwire amaherezo yuwo muhemu wahemukiye abanyarwandakazi nurwanda muri rusange,amahoro y’imana abane namwe mwese
Arko Ubundi nigute waragiza impyisi igisembe, naho yari amabuye Umuntu wumusore Ayobora ibyuma nkabiriya gute 🗣🗣🗣🗣🗣
Ubwo ruswa ntibigaragaye ko ari yo iri muri gahunda zose!
Miss Mwiseneza Josiane ni we wari kwegukana rya kamba, barangije bararimwima!
iritavuze umwe !!!
Inkuru ishyushye rero ni iyi...Ntiwabona wa mwana wasezeye akigera muri camp yaranze gusujyurwa...
😂😂😂😂😂 winsensa peuh! Gusa byose birashoboka nibi ntag twari tuziko byashoboka... Gusa akabi gasekwa nkakeza peuh... batubwire n muri Mr Rwanda uko bimeze ndumva ntacyo kwizera gihari muriyiminsi! Uretseko nanone ntawakizera neza koko k aribyo barahohotewe,umwanzuro wanyuma ninyundo yubutabera... arko nanone kuba byageze mubitangazamakuru nabyo niyindi nzogera ikangura rubanda! Amahoro!