Maroc: Abimukira barenga 40 baburiwe irengero mu mpanuka y’ubwato
Abimukira hafi 44 baburiwe irengero nyuma y’uko ubwato barimo burohamye mu mazi ku nkengero z’amazi muri Sahara y’Iburengerazuba.
- Bamwe basiga ubuzima mu mpanuka zo mu nyanja bagerageza kwerekeza i Burayi kuko batekereza ko bahabona ubuzima bwiza
Ishyirahamwe ry’abagiraneza rifite icyicaro muri Espagne, Caminando Fronteras, ni ryo ryatangaje iyi nkuru, rivuga kandi ko 12 bashoboye kurokoka igihe ubwo bwato bwibiraga, ndetse bahita bahagarika gukomeza urugendo.
Ntibiramenyekana aho ubwo bwato bwerekezaga, ariko abimukira baturuka muri ako karere bakunze kuba berekeza mu birwa bya Canary muri Espagne.
Muri Maroc ni ho abo bimukira baruhukira mbere yo gufata amayira bagana ku mugabane w’i Burayi gushaka ubuzima bwiza.
Ibi bibaye mu gihe ibihugu bya Maroc na Espagne byari biherutse kwemeranya ko bigiye gukomeza imigenderanire no gukorera hamwe ku kibazo cy’abo bimukira.
Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru rivuga ko abimukira barenga 14.700 bagerageje gufata izo ngendo ariko baburizwamwo, mu gihe imiryango igera kuri 52 yafashaga abo bimukira kwambuka mu buryo butemewe yasenywe muri Maroc mu mezi atatu ya mbere y’uyu mwaka, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa Maroc.
Raporo yakozwe muri Espagne yerekana ko abimukira barenga 40.000 binjiye mu gihugu baciye mu mazi mu 2021, ndetse ko abagera ku 4.409 bahasize ubuzima cyangwa baburirwa irengero bagerageza kwinjira muri Espagne nk’uko bivugwa na Caminando Fronteras.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|