REG irakangurira abaturarwanda kwirinda impanuka zikomoka ku mashanyarazi

Mu gihe Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) ikomeje gukwirakwiza amashanyarazi hose mu gihugu, irasaba buri wese kwitwararika, kuko hari aho bigenda bigaragara ko ahitana abantu ndetse akanangiza ibintu iyo akoreshejwe nabi ariko kandi izi mpanuka zakwirindwa mu gihe amashanyarazi akoreshejwe neza.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’amashanyarazi muri REG birimo gukwirakwiza, gusana, kwagura no kugenzura ibikorwa remezo by’amashanyarazi, Bwana Fred Kagabo, avuga ko nta muntu ukwiye gukerensa icyo ari cyo cyose abona kidatunganye mu nsinga z’amashanyarazi ku nzu ye, kuko cyavamo impanuka zahitana ibintu ndetse n’ubuzima bw’abantu.

Fred Kagabo asaba abantu kwitwararika
Fred Kagabo asaba abantu kwitwararika

Ati: “Duhora dushishikariza abashyira amashanyarazi mu nzu zabo kwitwararika mu gihe bahitamo abatekinisiye bakoresha mu gukora “insintarasiyo” (installation) ku nzu zabo. Ni byiza kandi ni ngombwa gukoresha inzobere zisobanukiwe n’imikorere y’amashanyarazi ndetse zinabifitiye uburenganzira, kandi bakwiye kugerageza gukoresha ibikoresho bifite ubuziranenge.”

Bwana Kagabo avuga kandi ko n’ubwo amashanyarazi afasha mu buzima bwa buri munsi, ari ngombwa kwitondera imikoreshereze yayo, kuko iyo akoreshejwe nabi ashobora guteza impanuka zikomeye zirimo inkongi, kwangirika kw’ibikoresho byo mu ngo ndetse no mu kazi, gukomereka ndetse n’urupfu.

Abafatabuguzi b’amashanyarazi barasabwa kwita ku buziranenge kurusha ikiguzi

Fred Kagabo avuga ko hari abantu usanga bashaka kureba ibidahenze kurusha uko bareba ubuziranenge bw’ibyo bakoresha n’’ibyo bakorerwa.
Ati: “Usanga umuntu agiye gushyira amashanyarazi mu nzu ye, akareba urusinga rwa make rushoboka ubundi agashaka umuntu uri hafi ye umuca amafaranga make, we icyo ashaka ari ukubona itara ryaka n’amashanyarazi ari mu nzu. Turasaba abafatabuguzi bose kwitondera insinga z’amashanyarazi bakoresha. Rwose bite ku buziranenge bw’ibikoresho bakoresha ndetse bifashishe abakozi babifitiye ubushobozi kurusha igiciro bisaba.”

Avuga ko REG yiteguye gufasha no gutanga ubujyanama ku mikoreshereze y’amashanyarazi mu ngo, kugira ngo hirindwe impanuka za hato na hato.

Ati: “uwakumva akeneye ubujyanama mu buryo yashyira amashanyarazi mu nzu ye cyangwa ku buryo yakosora ibyakozwe kera, yakwegera amashami yacu tukamugira inama, cyangwa akifashisha abatekinisiye bafite impushya za RURA zerekana ko bafite ubumenyi n’ubuhanga bwizewe bwo gushyira amashanyarazi mu nzu”.

Kwitondera cyane insinga zaguye, izinagana n’izashishutse

Bwana Fred Kagabo avuga ko mu bihe by’imvura nyinshi n’imiyaga cyangwa iyo habaye ibiza, hari ubwo usanga insinga zaguye cyangwa zangijwe n’ibiti n’ibindi bintu byatwawe n’umuyaga.

Ati: “Turasaba dukomeje umuntu wese uzabona urusinga rwaguye cyangwa rwangiritse bitewe n’impamvu zitandukanye kwihutira kubimenyesha REG kugira ngo tubashe gukemura icyo kibazo ku buryo bwihuse.”

Yakomeje agira ati: “Mu gihe tutarahagera, ni byiza kugenzura ko nta muntu ukoraho cyangwa urwegera, cyane cyane abana. Bishobotse wahashyira ikimenyetso kiburira buri wese kutahegera.”

Imiyoboro y'amashanyarazi ishyirwaho ibimenyetso biburira
Imiyoboro y’amashanyarazi ishyirwaho ibimenyetso biburira

Avuga ko hari n’ahandi usanga abantu bashaka gukora ibiboroheye, bakanyuza insinga z’amashanyarazi ku bisenge cyangwa ntibazihanike cyangwa ngo bazifunge ku buryo buhagije.

Ati: “Rwose turasaba buri wese ushyira amashanyarazi mu nzu ye kutanyuza ahabonetse hose insinga. Hari n’aho twabonye bazanikaho imyenda. Ibi ni ukwikururira ibyago rwose. Ntabwo byemewe na gato kwanika imyenda ku nsinga z’amashanyarazi, kuko bishobora kuvamo impanuka ziganisha no ku rupfu”.

Avuga ko hari n’abiyita abahigi babeshya abaturage bakabibira amashanyarazi cyangwa bakayabakururira mu buryo butemewe rwihishwa.

Ati: “abahigi bo amategeko arabashaka akanabahana iyo bafashwe, ariko abaturage na bo bakwiye kumenya ko kwiyambaza umuhigi ari ukwikururira ibyago. Ibyo agushyiriye mu nzu akenshi biba biregetse bidakomeye, akazana insinga akuye aho abonye agashyiraho, wabona byaka ukamuha amafaranga. Aba agusigiye umutego uzagushibukana igihe utazi, ukaguteza impanuka zatwika ibyawe zikanahitana abawe.”

Akomeza avuga ko igihe hari ufashwe n’amashanyarazi kizira kumukoraho.

Ati: Kirazira gukora ku wafashwe n’amashanyarazi kuko nawe wahita ufatwa. Ahubwo icyo wakora, niba icyatumye afatwa gicometse, wagicomokora cyangwa ugakupa umuriro kuri “fizibule”. Bitabaye ibyo, ihutire guhamagara REG kuri 2727 cyangwa Polisi y’u Rwanda kuri 111.”

Amashanyarazi amaze kugera henshi mu gihugu
Amashanyarazi amaze kugera henshi mu gihugu

Bwana Kagabo avuga ko abaturage bakwiye kwihutira gutanga amakuru ahabonetse ibibazo hose kugira ngo bikosorwe kare.

Ati: “Turashimira abantu bose batanga amakuru aho babonye ibintu byose bishobora gutera impanuka z’amashanyarazi, kandi turanasaba buri wese kubigira ibye no gutanga amakuru ku gihe kugira ngo tubashe guca impanuka zikomoka ku gukoresha nabi amashanyarazi”.

Ni inkuru dukesha Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka