Imvura yaguye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu yahitanye abantu 11 abandi 13 barakomereka

Imibare ya Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) iragaragaza ko imvura ikaze yaguye mu ijoro rya tariki 23 na 24 Mata 2022, yahitanye ubuzima bw’abaturage 11, ikomeretsa 13.

Iyi mvura yangije ibitari bike itwara n'ubuzima bw'abantu
Iyi mvura yangije ibitari bike itwara n’ubuzima bw’abantu

Abantu 11 bahitanywe n’imvura mu bice bitandukanye by’igihugu, harimo 7 bo mu Karere ka Nyamasheke, 1 wo mu Karere ka Ngororero, 2 mu Karere ka Kicukiro, hamwe n’undi 1 wo mu Karere ka Gasabo.

Uretse abapfuye, iyo mvura yanakomerekeje abantu 13, barimo bane bo mu Karere ka Ngororero, bane bo mu Karere ka Kicukiro, undi umwe wo muri Nyamasheke, n’abandi batatu bo mu Karere ka Gasabo, hamwe n’umuntu umwe wo mu Karere ka Rulindo.

Iyo mvura kandi yanibasiye ibikorwa remezo aho yasenye inzu zibarirwa mu ijana (100), zirimo izigera kuri 23 zo mu Karere ka Gasabo, 3 zo mu Karere ka Ngororero, izindi 4 zo mu Karere ka Nyamasheke, 4 zo mu Karere ka Burera, 15 zo mu Karere ka Kayonza, 5 zo mu Karere ka Nyarugenge, inzu 3 zo mu Karere ka Nyabihu, 2 zo mu Karere ka Rwamagana, mu Karere ka Ruhango 1, mu Karere ka Muhanga naho hamaze kumenyeka inzu 1, n’inzu zigera kuri 30 mu Karere ka Kicukiro.

Hari n’amapoto y’amashanyarazi (Electric Poles) yangiritse mu Karere ka Kicukiro na Gasabo.

Imihanda ibiri yangiritse mu turere twa Gakenke na Ngororero, ibiraro 6 byangiritse birimo 4 byo mu Karere ka Gasabo, ikindi 1 cyo mu Karere ka Nyarugenge, hamwe n’ikindi cyarengewe n’amazi mu Karere ka Nyarugenge.

Ibyo byose byiyongeraho hegitari zigera kuri 49 z’imyaka zangiritse mu karere ka Kayonza.

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Kicukiro by’umwihariko abakorera mu nzu y’ubucuruzi itangirwamo serivisi z’amabanki n’ibigo by’imari iciriritse yegereye umuhanda Sonatubes - Gahanga urimo gukorwa, bavuga ko iyo mvura yabangiririje ibintu bifite agaciro kabarirwa mu ma Miliyoni, ku buryo batabonye inyishyu yabyo byabateza igihombo gihambaye bikaba byakoma mu nkokora ubucuruzi bwabo.

Umwe muri bo yagize ati “Amazi yavuye mu muhanda arinjira aruzura, amafirigo (Fridges) yose yarengewe birazima byose, ari ibicuruzwa birimo byose byangiritse, nta kintu na kimwe twarokoyemo, nahombye ibigera kuri Miliyoni 24 n’ibihumbi 800 mu mafaranga y’u Rwanda”.

Umushoramari witwa Frank Manzi ufite inzu y’ubucuruzi ikorerwamo n’abantu bagera kuri 260 yabwiye RBA ko ikibazo cy’amazi abasenyera bari barakigaragaje mbere, basaba ko abubaka uwo muhanda bacukura imiyoboro y’amazi ariko ntibyakorwa.

Yagize ati “Amazi aturuka ruguru i Gahanga, n’ava mu muhanda yose nta miyoboro yayo ihari, amazi yaje yinjira mu nzu, mu mabanki, mu bacuruzi, asanseri (lift) zuzuye, kandi ni ikibazo twagaragaje kuva kera, ni cyo kibazo gikomeye cyane. Twashoye amafaranga tugira ngo dukore tuzashobore gutera imbere, tuzashobore gukora n’ibikorwa bindi, ariko nta nubwo turamara imyaka ingahe inyubako yacu murabona uko yabaye, birababaje cyane”.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yavuze ko bamaze kumenya ibyangijwe n’iyo mvura harimo abantu babuze ubuzima, abakomeretse, n’ibikorwa remezo byangiritse birimo imihanda, amateme, cyane cyane amwe akoreshwa mu migenderano y’utugari cyangwa imirenge itandukanye, ndetse n’amazu atandukanye yagiye yangirika. Yihanganishije abahuye n’ibyo biza.
Ku bijyanye n’amazi aturuka mu muhanda urimo gukorwa akangiriza abaturage bakorera mu nzu y’ubucuruzi iri mu karere ka Kicukiro, umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yavuze ko hari icyo bateganya kubikoraho.

Ati “Iyo bigenze bityo icyo dukora ni ukubarura ibyangiritse, ni na byo twakoze, noneho rwiyemezamirimo ahite yishyura abaturage, ikindi ni ukureba aho byateje ikibazo bigahita binakosoka, kugira ngo niba imvura yongeye kugwa itagira ibindi yangiza”.

MINEMA ivuga ko irimo gutegura ubufasha bw’abahitanywe n’iyo mvura ndetse n’abasenyewe kugira ngo babone aho baba bakinze by’agateganyo, ari na ho ihera isaba uturere kwimura mu buryo bwihuse abatuye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka