RIB yakoze dosiye 21 ziregwamo abashakaga kugurisha ibinyabiziga bitari ibyabo

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko mu myaka itatu ishize rwakoze dosiye 21, ku bantu baregwa gushaka kugurisha ibinyabiziga bitari ibyabo.

Uretse dosiye 21 zakozwe na RIB mu gihe cy’imyaka itatu ku cyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi, ku bantu bashakaga kugurisha imodoka zitari izabo, zarimo abakekwa 32, hari dosiye 216 zarimo abakekwa 412 bagurishaga amazu, ubutaka n’ibibanza bitari ibyabo.

Nk’uko bigaragara muri raporo ya RIB, izo dosiye zakozwe hagati y’umwaka wa 2019 na 2021, aho nko ku cyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi ariko hagurishijwe ubutaka, amazu, n’ibibanza, byagiye byiyongera ugereranyije n’uko byakozwe mu mwaka wa 2019.

Iyo raporo igaragaza ko mu mwaka wa 2019 hakozwe dosiye 57 zarimo abakekwa 87, naho mu mwaka wa 2020 hakorwa dosiye 95 zirimo abakekwa 164, mu gihe mu mwaka ushize wa 2021, hakozwe dosiye 112 zarimo abakekwa 161.

Ku mwihariko wa dosiye zakozwe mu myaka itatu zo kugurisha ibinyabiziga utari nyirabyo, iyo raporo igaragaza ko muri 2019 hakozwe dosiye 7 zarimo abakekwa 11, naho mu mwaka wakurikiyeho wa 2020 hakozwe dosiye 10 zagaragayemo abakekwa 14, mu gihe mu mwaka wa 2021 hakozwe dosiye 4 n’abakekwa 7.

Dr Murangira B. Thierry uvugira RIB avuga ko RIB itazihangananira abishora mu byaha
Dr Murangira B. Thierry uvugira RIB avuga ko RIB itazihangananira abishora mu byaha

Umuvugizi wa RIB, Dr. Thierry Murangira, avuga ko mu isesengura ry’ibyaha RIB ikora, yasanze hari ibyaha bitizwa umurindi no kutagira amakenga kwa bamwe mu bantu babikorerwa, kuko mu byaha birimo kwibasira imitungo y’abantu muri iyi minsi harimo amazu, ibibanza, ubutaka, cyangwa imodoka bigurishwa ba nyiri imitungo batabizi.

Ati “Kutagira amakenga kuri bamwe, usanga ari byo bituma bamwe amafaranga yabo bayabatwara, ku buryo abantu baramutse basobanukiwe bakagira amakenga, ntibajye bihutira gushaka kubona ngo imari ishyushye, ibyaha byacika”.

Ibi byaha ngo bikorwa n’abantu baziranye, bafite umugambi umwe, buri wese afite uruhare ari bugire muri icyo gikorwa cy’ubwambuzi bushukana.

Dr. Murangira avuga ko abakora ubu bushukanyi akenshi bisanga bakoze ibyaha bitatu, ari na ho ahera asaba abantu kubigendera kure kuko ibihano byabyo biremereye.

Ati “Akenshi aba bantu bitewe n’ukuntu baba babikoze, ibyaha baba bakoze usanga ari ibyaha bitatu, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, guhimba cyangwa no gukoresha inyandiko mpimbano, ndetse no gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo”.

Akomeza agira ati “Ibihano biraremereye, urukiko rubahamije icyaha, kuko nk’icyaha cyo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi, gihanwa n’ingingo ya 224, usanga igihano kiri hagati y’imyaka 7 n’imyaka 10, naho kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, ni hagati y’imyaka 2 n’imyaka 3, hakiyongeraho n’amande ya miliyoni 3 kugera kuri 5. Gukoresha inyandiko mpimbano na cyo gifite ibihano biremereye, hagati y’imyaka 5 n’imyaka 7”.

RIB iraburira abantu bose bashaka kujya barya imitungo y’abandi ko bidashobora kuzabahira, kuko ubushobozi bwo kubarwanya, n’ubumenyi bihari, ndetse hakiyongeraho n’ubufatanye bw’abaturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka