Miss Iradukunda Elsa yafunzwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze Miss Iradukunda Elsa wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2017. Arakekwaho gukoresha inyandiko mpimbano no kubangamira iperereza.

Miss Iradukunda Elsa
Miss Iradukunda Elsa

Biravugwa ko Miss Iradukunda afungiye kuri Sitasiyo ya RIB i Remera kuva tariki 08/05/2022.

Umuvugizi wa RIB mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, yemeje aya makuru, ati “Ni byo Koko Miss Iradukunda yatawe muri yombi. Akurikiranyweho ibyaha byo gukoresha inyandiko mpimbano no kubangamira iperereza rifitanye isano n’ibyaha bishinjwa Ishimwe Dieudonné.”

Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid ayobora kompanyi yitwa Rwanda Inspiration Back Up itegura irushanwa rya Miss Rwanda, akaba avugwaho kugirana ubucuti n’umubano wihariye na Miss Iradukunda Elsa.

Iperereza ry’ibanze ryakozwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ryagaragaje ko Ishimwe Dieudonné akekwaho ibyaha bitatu ari byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Ishimwe Dieudonné yafashwe tariki 26 Mata 2022, afungirwa kuri sitasiyo ya RIB y’i Remera mu Mujyi wa Kigali, tariki 04 Gicurasi 2022 RIB ikaba yaratangaje ko dosiye ye yamaze gushyikirizwa Ubugenzacyaha.

Hagati aho Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yatangaje ko irushanwa rya Miss Rwanda ribaye rihagaritswe.

Iki cyemezo gifashwe hashingiwe ku iperereza RIB irimo gukora ku muyobozi wa kompanyi itegura iri rushanwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Non. Non umwana mwiza nkuyu plz mumufungure

mukota yanditse ku itariki ya: 10-05-2022  →  Musubize

Bajye bamenya ko gushurashura ari bibi kandi ko nta mahoro y’umunyabyaha nkuko ijambo ry’imana rivuga.Iteka dusarura ibyo twabibye.Abantu twumviye imana,tukirinda ibyo itubuza byose,isi yaba nziza cyane.

zigira yanditse ku itariki ya: 9-05-2022  →  Musubize

Kuva irishanywa Rya mis rwanda ritangira habuze numwe uvuga ayamakuru?haribyo nibaza aba nabana bavugirwa?nibitambambuga kuburyo batazi gutandukanya icyatsi nururo ahubwo uwatanze amakuru wese kumuyobozi wa mis rwanda namufata nkumufatanya cyaha kuko sabana barakuze iyo baba abana twakabaye tuvugako bahohotewe none nta mineri ibarimo kuva kera nakare bahishiraga iki?nabo ubwabo bakingiye ikibaba umuco wokudahana kandi ubusanzwe arintore zatojwe umuco wokudahana kuki batigeze bakumira icyicyaha kitarafata intera igeze aha?kurinjyewe mbifata nkamakuru yibinyoma kuko siniyumvisha abakobwa binkumi nkaba uburyo bemera ibintunkibipe🤔🤔🤦😱

Hakizimana Dieudonne yanditse ku itariki ya: 9-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka