Rutsiro: Baturikije igisasu cyavumbuwe n’abaturage

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 19 Werurwe 2015 mu kagari ka Sure mu Murenge wa Mushubati ho mu Karere ka Rutsiro igisasu cyo mu bwoko bwa Gerenade cyari cyavumbuwe n’abaturage cyasenywe n’abashinzwe gutegura ibisasu.

Hari ku isaha ya sa Sita n’igice ubwo abashinzwe gutegura ibisasu bagisenyaga iki gisasu cyari cyabonywe tariki ya 10 Muturama 2015 n’abaturage bahingaga mu Mudugudu wa Nyamahuru hafi y’Ikiyaga cya Kivu bagahita babimenyesha ubuyobozi na bwo bukabimenyesha inzego z’umutekano kigashyirwa aho kitabangamira abaturage.

Iki gisasu cyo mu bwoko bwa Gerenade abaturage bakeka ko cyaba cyaratakaye ubwo abasirikare bari aho kuko bigeze kuhaba bacunga umutekano hafi y’ikivu nyuma ya Jeonoside yakorwe abatutsi muri mata 1994.

Mbarushimana Cisse Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka