Gicumbi:Umwana w’umukobwa bamusanze mu nzu amanitse mu mugozi yapfuye

Umwana w’umukobwa w’imyaka 18 witwa Uwiduhaye wo mu Mudugudu wa Muneke, Akagari ka Gihuke mu Murenge wa Bwisijye ho mu Karere ka Gicumbi bamusanze amanitse mu mugozi yapfuye.

Rugerwa Bimira, Umukozi ushinzwe Irangamimerere mu Murenge wa Byisijye avuga ko mugitondo aya makuru yabagezeho mu gitondo cyo kuri uyu wa 24 Werurwe 2015 ari bwo bamenye ayo makuru bamenyeshwa ngo ko umwana yiyahuye.

Se wa nyakwigendera witwa Nzibonera Faustin ngo akaba yabwiye ubuyobozi ko basanze uyu mwana w’umukobwa anagana mu mugozi yapfuye.

Uwabibonye bwa mbere ngo ni umwana w’umukobwa wa murazaga ngo ubwo yasunikaga urugi agiye kuryama agahita atabaza ababwira ko amusanze mu mugozi.

Rugerwa Bimira umukozi ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Bwisige avuga ko bakurikije amakuru babashije kumenya nta kibazo ngo yari afitanye n’umuryango we ku buryo cyaba cyamubereye impamvu yo kwiyahura.

Inzego z’umutekano zikorera mu Karere ka Gicumbi zahise zitangira gukora iperereza kugirango hamenyekane icyaba cyateye uyu mwana w’umukobwa kwiyahura.

Umurambo wa Nyakwigendera wo wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitabo bikuru bya Byumba kugirango ukorerwe isuzuma.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka