Gakenke: Umukecuru yishwe atemaguwe

Nyirangerageze Genasita w’imyaka 79 y’amavuko wari utuye mu Mudugudu wa Shyiro mu Kagari ka Bumbwe mu Murenge wa Muyongwe mu Karere ka Gakenke, yishwe mu ijoro ryo ku wa 22 Werurwe 2015 atemaguwe n’abantu bataramenyekana, bicyekwa ko yazize kuba yari amaze igihe ashinjwa kuroga.

Uyu Nyakwigendera yasanzwe ahagana saa yine z’ijoro ryo ku 22 Werurwe 2015 aryamye mu mbuga yatemaguwe mu mutwe no ku ijosi ariko atarashiramo umwuka, ariko yaje kupfa bamaze kumwuriza imbangukiragutabara ngo imujyane ku bitaro bya Ruli kuko ku kigo nderabuzima cya Rwankuba babonaga badafite ubushobozi bwo kumufasha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muyongwe, Jean Claude Habanabakize avuga ko uyu Nyirangerageze bamusanze mu mbuga ye aryamye nyuma y’uko yari avuye mu rutoki gushaka amakoma yo kugaburira inka ye kuko yari irimo kwabira.

Amakuru atangwa n’abaturage avuga ko nta kindi Nyirangerageze yazize uretse kuba yari umurozi, kuko bavuga ko aheruka kuroga umugore w’umuhungu we (umukazana) agapfa, ndetse ko yari amaze iminsi batarebana neza.

Nyuma y’urupfu rwa Nyirangerageze, ku wa 23 Werurwe 2015, abantu 4 bahise batabwa muri yombi bacyekwaho kugira uruhare mu ubwo bwicanyi, harimo n’umuhungu wa nyakwigendera witwa François Bikorimana bivugwa ko barogeye umugore, bose bakaba barashyikirijwe Sitasiyo ya Polisi ya Rushashi.

N’ubwo Nyirangerageze bamusanze agihumeka, ngo ntibyashobokaga ko hari icyo ashobora kuvuga, ku buryo yarinze ashiramo umwuka atabashije gutanga amakuru y’abamugiriye nabi.

Abdul Tarib

Ibitekerezo   ( 2 )

Imana imuhe iruhukiro ridashira,abagize uruhari rwo kumwica bahanwe

Rwantmbara mwima yanditse ku itariki ya: 25-03-2015  →  Musubize

NI DANGER TURIKWISI

MVR OLIVIER yanditse ku itariki ya: 24-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka