Huye: Abagore n’abakobwa barashinja abamotari kubambura utwabo nijoro

Bamwe mu bagore n’abakobwa bo mu Mujyi wa Huye no mu nkengero zawo baravuga ko bahangayikishijwe n’ubujura bakorerwa mu masaha ya nijoro, bukorwa n’abatwara moto.

Ubujura bukorerwa abagore n’abakobwa mu masaha ya nijoro muri uyu mujyi wa Huye mu Karere ka Huye, aho bamburwa amatelefoni ndetse n’udukapu bagendana, bumaze iminsi buvugwa cyane mu duce tw’umujyi rwagati no mu nkengero zawo.

Baba abamaze guhura n’iki kibazo cyo kwamburwa ndetse n’abo bitarabaho baravuga ko bafite impungenge, kuko batazi uwo bagomba kwizera muri aba batwara moto.

Baravuga ko ababambura babaturuka inyuma batiteguye maze bakabashikuza udukapu bagahita bihuta.

Umuraza Marie Ange utuye mu Kagari ka Ngoma mu Murenge wa Ngoma, avuga ko mu minsi ishize ubwo yatahaga ava kwiga hari mu masaha ya saa tatu z’ijoro yagiye kumva yumva moto imuzamutse inyuma maze imugezeho igenda buke uyitwaye ashaka ku mushikuza agakapu yari afite ariko ntiyabibasha.

Ati “yagiye kungeraho azimya amatara maze agenda buke bintera ubwoba, angezeho ankubita ku rutugu ashaka kunyaka isakoshi ariko ndayikomeza ntiyayitwara.”

Twagirumukiza umwe mu bakora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto muri uyu Mujyi wa Huye, avuga ko koko ubu bujura buhari ariko ko abakora ibi ari ingeso baba bisanganiwe, kandi atariko abamotari bose babikora.

Ati “Hari bamwe nyine baba barananiwe kureka ingeso bagahora badusebereza umwuga, ariko ntabwo abamotari bose ari abajura.”

Umuyobozi wa Police mu Ntara y’Amajyepfo, CSpt Mukama Simon Peter, avugako iki kibazo kizwi mu Karere ka Huye kuko hamaze kuboneka ibirego bitatu kuva uyu mwaka watangira, akaba asaba abatwara moto kwirinda gutanga moto zabo, ibyo bita kurobesha kuko bishobora kuba ari byo bitiza ingufu ubu bujura.

Ikindi Polisi ivuga ni uko abagenzi cyane cyane abanyeshuri bagenda mu ijoro, aho kugirango umuntu agende ari umwe, bakwiye kujya bategereza bakajyana.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka