Bugesera: Batatu bafunzwe bazira uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’uruhimbano

Abagabo batatu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamata mu Karere ka Bugesera bakurikiranyweho icyaha cyo gukora no gukoresha impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Abo bafunzwe ni Nzarora Emmanuel w’imyaka 38 y’amavuko, Ingabire Benjamin ndetse na Habihirwe Remy.

Polisi ikorera mu Karere ka Bugesera, iratangaza ko ku ikubitiro yafatiye uwitwa Nzarora Emmanuel mu Mudugudu wa Bwiza mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Rilima ikamusangana uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’urukorano.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Bugesera, Supt. Rubagumya Richard avuga ko Nzarora yavuze ko yaruhawe n’uwitwa Ingabire Benjamin, nawe afashwe avuga ko yaruhawe n’uwitwa Habihirwe Remy wafatiwe mu Mujyi wa Kigali.

Ati “kugeza ubu tumaze gufata abo bose bakekwa ndetse twanafashe na mudasobwa bikekwa ko yaba ariyo akoresha, uretse ko kugeza ubu akomeje kubihakana ko bamubeshyera”.

Polisi iratangaza ko igikomeje iperereza kugira ngo hamenyekane ukora izo mpushya mpimbano.

Hamaze igihe hagaragara abantu benshi bafatwa bakoresha impushya zo gutwara ibinyabiziga z’impimbano, polisi igasaba buri wese kuyifasha kurwanya abantu nk’abo bayivangira.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka