Mimuli: Bahangayikishijwe n’abajura ariko ngo n’abo bafashe barekurwa badahanwe
Abaturage bo mu Murenge wa Mimuri mu Karere ka Nyagatare baravuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’abajura babiba imyaka n’amatungo nyamara batabwa muri yombi ngo bakarekurwa badahanwe.
Ni ikibazo bagaragarijw Ububobozi bw’Akarere kuri uyu wa 19 Werurwe 2015 muri gahunda yo gukemura ibibazo by’abaturage mu Kwezi kw’Imiyoborere.

Helene Nyirabushishiri wo mu Mudugudu wa Rebero, Akagari ka Rugali mu Murenge wa Mimuli avuga ko ubujura bukabije ndetse ngo batabonye ubushobozi bwo kurinda amatungo yabo bahitamo kureka korora kubera gutinya ko yibwa.
Gusa ariko aba baturage bavuga ko bagerageje gukaza amarondo ku buryo hari bamwe mu bajura bafatwa. Nyamara ngo hari ubwo bafata bamwe mu babiba ariko bagatangazwa no kubona barekuwe badahanwe.
Agira ati “ Baratwiba ejo ukabona barabarekuye, ubu twarashobewe pe! Abayobozi na bo ntibakurikirana uwarekuwe na bo baterera iyo.”

Atuhe Sabiti Fred, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare avuga ko amarondo ari yo azahashya abajura. Ngo ku bufatanye na Polisi bakaba bagiye kujya bagenzura ko akorwa ndetse n’abatayakora bahanwe kuko ngo ari bo baha icyuho abajura.
Naho kuba hari abafatirwa mu bikorwa by’ubujura bakarekurwa, C.Spt Johnson Sesonga uyobora Polisi mu Karere ka Nyagatare, yizeje abaturage ko bitazongera mu gihe uwafashwe uzaba afite abamushinja ndetse n’ibimenyetso bifatika bimuhamya ubujura.
Ikibazo cy’ubujura ngo cyatumye Umurenge wa Mimuli uhabwa Poste ya Polisi kugira ngo ifashe mu gukumira no kugenza icyaha kikiba ibimenyetso bitarasibangana.
SEBASAZA Gasana Emmanuel
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|