Gakenke: Batatu bagwiriwe n’ikirombe babiri bahita bapfa

Ku wa 20 Werurwe 2015, mu Mudugudu wa Bushama mu Kagari ka Mbirima, Umurenge wa Coko mu Karere ka Gakenke, ikirombe cya Sosiyete yitwa SEMIRWA y’uwitwa Placide Gaju cyagwiriye abantu batatu umwe aba ariwe ushobora kurokoka, abandi babiri bahasiga ubuzima.

Audace Rukubana w’imyaka 53 y’amavuko niwe wenyine wabashije gusoka muri icyo kirombe ari muzima ariko afite ihungabana byatumye yoherezwa ku bitaro bya Ruli, naho abapfuye ni Jérémie Hagenimana w’imyaka 22 na Livine Uwifashije w’imyaka 16.

Umukozi w’Umurenge wa Coko ushinzwe irangamimerere, Patrick Maniragaba yabwiye Kigali Today ko ku wa Gatanu ahagana saa saba aribwo batabajwe, bakanajyayo n’inzego z’umutekano, ku buryo saa tatu zirenga za ninjoro aribwo babashije kugera kuri bano bantu.

Batatu bagwiriwe n'ikirombe babiri bahita bahasiga ubuzima.
Batatu bagwiriwe n’ikirombe babiri bahita bahasiga ubuzima.

Ubutabazi bakwozwe n’inzego zishinzwe umutekano, abakozi ba SEMIRWA bafatanyije n’abaturage, ndetse haniyambazwa imashini kugira ngo babashe kugera ku bagwiriwe n’ikirombe.

Iyi mpanuka ngo ishobora kuba yatewe n’uko abacukuraga bashatse gucamo indi nzira mu kirombe.

Ikirombe cya SEMIRWA nibwo bwa mbere kibereyemo ndetse mu Murenge wa Coko ntihaherukaga kubaho impanuka z’ibirombe mu myaka itatu ishize.

Iki kirombe gicukurwamo amabuye yo mu bwoko bwa Coltan bivugwa ko gifite ubwishingizi bw’abakozi bacyo ku buryo hashobora kuzabaho indishyi ku miryango yabuze abayo.

Impanuka y’ikirombe yaherukaga kuba mu Karere ka Gakenke ku wa 17 Nyakanga 2014, ubwo mu Murenge wa Ruli ikirombe cya koperative COMIKAG cyagwiraga abacukuzi umunani, umwe muri bo agapfa.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibihangane Ababuze Ababo, Ariko Se Umuntu Uri Under 18 Yemerewe Gucukura Amabuye Yagaciro?

Nsanzintwari Eric yanditse ku itariki ya: 22-03-2015  →  Musubize

Bishoboka bite ko umwana wimyaka 16 agwa mu kirombe. Ibi bisobanurako hari abana bari mu bucukuzi. Ibi bigomba gucika inzego zibishinzwe nizibishyiremo ingufu. Sosiyete zicukura rwose zikora nabi cyane. Zikoresha abana, abakuru nabo bakora muri conditions mbi.

r yanditse ku itariki ya: 21-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka