Bugesera: Abasore babiri bafunzwe nyuma yo gufatanwa udupfunyika tw’urumogi 97
Kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamata mu Karere ka Bugesera hafungiwe abasore babiri nyuma yo gufatanwa udupfunyika 97 tw’urumogi aho barucururizaga iwabo mu ngo.
Abo basore ni Munyankuge Gilbert w’imyaka 22 y’amavuko wafatanywe udupfunyika 60 na Sibomana w’imyaka 19 wafatanywe udupfunyika 37 tw’urumogi, bose bakaba bafatiwe mu Mudugudu wa Rugarama mu Kagari ka Nyamata Ville mu Murenge wa Nyamata.

Polisi ivuga ko abo basore batawe muri yombi nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage kuko ngo babonaga abantu babasanga ubundi bakumva ruranutse ni ko guhita bahamagara inzego z’umutekano.
Mu rwego rwo kujijisha inzego z’umutekano ndetse n’abaturage, aba basore ngo batwaraga utu dupfunyika rw’urumogi mu gacupa k’amazi ndetse no mu gicupa kibikwamo imiti maze bakagenda barugemura ahantu hatandukanye cyane mu mujyi wa Nyamata.
Polisi ikaba isaba abantu kwirinda ibiyobyabwenge kuko byangiza ubuzima bw’ubinywa ndetse igashimira abaturage batanga amakuru maze abanyabyaha bagatabwa muri yombi.
Irakangurira kandi abantu bose gukorana na yo batanga amakuru kuko biyifasha gukumira ibyaha bitaraba.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
abo baporisi bagiye kuruhuha ko rwamaze abantu
ITABIRYO RYURUMOGI NABWO RIZACIKA NATWE MU KAGARI KACU HARIMO ABARICURUZA
TURASHIMIRA PORISI YACU UZUKUNU IBIYOBYA BWENGE KABISA ABASORE MUREKE DUSHAKI KINDI DUKORA .NDAROYIZI NDINYAMATA .
Birashimishije kuba bafashwe.Uyu ni umusaruro w’ubufatanye no gutangira amakuru Ku gihe.