Musanze: Kwicungira umutekano binyuze mu irondo ni wo muti w’ubujura bw’amatungo

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Francis Kaboneka, arashishikariza abaturage bo mu Karere ka Musanze by’umwihariko mu Murenge wa Muko kwicungira umutekano bakaza irondo, kuko ari bwo bazabasha guhashya ubujura bw’amatungo buhavugwa.

Kuri uyu wa kabiri tariki 17/3/2015, abaturage bo mu murenge wa Muko bagaragarije Minisitiri Kaboneka ko barembejwe n’abajura aho batakiraza amatungo hanze, kuko mu gitondo babyuka bagasanga abajura bayatwaye.

Minisitiri wa MINALOC avuga ko amarondo ni yo azakemura iibazo cy'ubujura no kurarana n'amatungo.
Minisitiri wa MINALOC avuga ko amarondo ni yo azakemura iibazo cy’ubujura no kurarana n’amatungo.

Aba bajura biba kandi ibyo kurya biri mu mirima cyane cyane ibitoki, ibishyimbo, imishingiriro bakunda kwita imihembezo n’ibindi. Ubujura ntibukorwa gusa n’abagabo n’abasore ngo hari abagore bafite iyo ngeso mbi.

Umwe mu baturage batuye mu Kagali ka Mburabuturo ufite umushinga wo korora ingurube ariko kubera abajura ngo arara maso, kugira ngo hatagira umuca muri humye agatwara ingurube ze.

Abaturage bo mu Murenge wa Muko bacinya akadiho.
Abaturage bo mu Murenge wa Muko bacinya akadiho.

Agira ati “Ubu mfite ingurube esheshatu, nashyize amatara hanze n’igitanda giteye hafi ya rya tara, idirishya rirara rikinguye, ingurube yahuma nkasohoka. Ndarara hanze n’umuhoro ndi gucangana na bo.”

Ngo kimwe mu bishobora guhashya ubu bujura ni ugukora amarondo, ariko ikigaragara ayo marondo yo kwicungira umutekano ntagikorwa.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, asanga gukaza umutekano hakorwa amarondo byakemura ikibazo cy’abaturage bakirara n’amatungo n’ubujura buvugwa muri uwo murenge.

Ati “Abatekereza kurarana n’ihene nayo mu nzu ni wo muti baziba izo mu biraro nizishira bazaza bibe izo mu nzu n’ushaka kuvuga bagukubita nibashaka bakwice. Ntitudahaguruka ngo tubirwanye aho ni ho tujya..Ibyo bisambo byitwikira ijoro, iryo joro dukora amarondo ngo tunabateshe.”

Imibare yaherukwaga gutangazwa n’akarere ni uko imiryango igera ku 180 yabanaga n’amatungo mu nzu bikaba bifite ingaruka ku isuku. Ikindi hari n’ibyago bw’uko bakandura indwara zitandukanye.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nsomye iyi nkuru intera gushaka kugira icyo nyivugaho nibwirira Minisitiri Francis KABONEKA. Nyakubahwa Minisitiri mu gihe gito umaze kuri iyo mirimo wageragezaga kuyigaragazamo ishyaka ariko ndashaka kukugira inama. Ubutaha ujye utegura ijambo urivuge urisoma kuko kuvuga ibikuje mu mutwe rimwe na rimwe ukabivugishwa n’amarangamutima si byiza. Urugero ni hano aho iri jambo ryawe rigaragara nk’irishyigikira abajura ribabwira gukoeza umurego.’’Abatekereza kurarana n’ihene nayo mu nzu ni wo muti baziba izo mu biraro nizishira bazaza bibe izo mu nzu n’ushaka kuvuga bagukubita nibashaka bakwice’’. Ubusanzwe irondo ni ikintu kidasanzwe, usibye ko umumaro waryo uhari, ariko ubusanzwe nta muntu ukwiye kurara hanze mu gihugu gifite umutekano usesuye.Umuturage agomba gutanga umusoro ubundi umutekano akawucungirwa na Polisi, akaryama akisinzirira. Irondo sindigaya, kuko abapolisi bataraba benshi cyane, ariko hagakwiye gukorwa igenamigambi ry’ukuntu amarondo azashyira akavaho niba koko igihugu cyacu kirimo kurushaho kujya aheza. Murakoze Nyakubahwa, Leta nishake ingamba zo kurengera umutekano w’abaturage, bibaye ngombwa na za mbunda Polisi yitoreza i Gishari zikoreshwe kuko abajura baziko zikoreshwa parade gusa.

NGANIRE NA MINISITIRI yanditse ku itariki ya: 19-03-2015  →  Musubize

ubundi abanyarwanda bakwiye kumenya ko nta muntu wundi uzabacingira umutekano rwose

dukuze yanditse ku itariki ya: 18-03-2015  →  Musubize

kwicungira umutekano niwo muti uzatuma ubu bujura bucika kuko ababukora si abava kure barazwi hafi it’s matter of time

eric yanditse ku itariki ya: 18-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka