Ruhango: Umugore yasanzwe mu nzu yari acumbitsemo yapfuye

Umurambo w’umukecuru witwa Mukarubayiza wasanzwe mu nzu yari acumbitsemo ya Munyeshyaka Alèxis, mu Mudugudu wa Nyarubuye, Akagari ka Buhanda mu Murenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango, icyamwishe ntikiramenyekana.

Mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba tariki ya 18 Werurwe 2015, nibwo basanze yamaze gushiramo umwuka. Umuhungu we w’imyaka 21 y’amavuko, Yves Manungu, avuga ko mu ma saa cyenda yahavuye asiga nyina ari kunywa ibintu by’umukara amubwira ko ari umuti.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Buhanda, Kabera Phanuel, avuga ko amakuru babwiwe n’abaturanyi ba nyakwigendera avuga ko yari amaze iminsi ababwira ko arwaye indwara atashobora gukomeza kwihanganira, kuko ngo yahoraga aruka ibintu by’umuhondo akanabinyuza hasi.

Umurambo we wajyanywe mu bitaro bya Gitwe kugira ngo ukorerwe isuzumwa. Nyakwigendara yakomokaga mu Murenge wa Kabagali mu Karere ka Ruhango.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka