Tabagwe: Yarashwe ngo arwanya inzego z’umutekano ashaka guhitisha ibiyobyabwenge
Kuri uyu wa 30 Werurwe, Mahoro Emmanuel w’imyaka 29 w’umurembetsi yarasiwe na polisi y’igihugu ishami rishinzwe kurwanya magendu agerageza kuyirwanya, mu Mudugudu wa Tabagwe Akagali ka Tabagwe ho mu Murenge wa Tabagwe.
Ibi byabaye mu masaa kumi n’ebyiri z’igitondo ubwo umupolisi womu ishami rishinzwe kurwanya magendu, yahabwaga amakuru ko hari abarembetsi bikoreye magendu kuri moto akaza kubatega.

Akigera muri uyu Mudugudu wa Tabagwe, ngo yahuye n’itsinda ryabo bari kuri moto zigera ku 10 bose bikoreye inzoga zo mu mashashi “Zebra Waragi” na Kanyanga.
IP Emmanuel Kayigi, Umuvugizi akaba n’Umugenzacyaha wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Iburasirazuba, avuga ko umupolisi yagerageje kubahagarika ahubwo batangira kumusatira bashaka kumurwanya bifashishije ibyuma bagendana, arasa mu kirere abakanga bamwe bariruka kuri moto zabo naho Mahoro Emmanuel we akomeza kumusatira ari bituma ngo amurasa ahita apfa.
IP Emmanuel Kayigi akaba asaba abantu gukora ubucuruzi bwemewe bakava mu biyobyabwenge. Ikindi ngo abantu bakwiye kubaha abayobozi n’inzego zishinzwe umutekano bahagarikwa bakabikora aho gushaka kubarwanya.

Uretse Mahoro Emmanuel ukomoka mu Kagali ka Cyabayaga mu Murenge wa Nyagatare warashwe agahita apfa, umubiri we ukaba uri mu buruhukiro bw’ibitaro bya Nyagatare, bagenzi be bamwe bahungiye Uganda aho bari bakuye ibi biyobyabwenge, abandi bakaba bagishakishwa aho bihishe.
Nyuma gato y’iraswa rya Mahoro, imodoka ya Coaster ifite no 026E ya kompanyi ya Ruhire Express yaturukaga mu Murenge wa Karama yari itwawe na Kayiranga Martin, yafatiwe mu Mudugudu wa Nshuri, Akagari ka Gitengure mu Murenge wa Tabagwe yikoreye amakarito 5 ya Zebra Waragi, amashuka ya forode 138 ( 69 Pairs), inatendetse abantu 13.
Gusa nyir’amashuka Mukashirimpaka Chantal we yemeza ko yayasoreye n’ubwo atibuka umubare w’amafaranga yatanze. Iyi modoka ifungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare.
SEBASAZA Gasana Emmanuel
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|