Nyabihu: Imiryango 8 yatahutse iva muri Kongo ngo ihunga ibikorwa byo kurwanya FDLR

Imiryango 8 ikomoka mu Karere ka Nyabihu igizwe n’abantu 14 yatahutse iva muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa 20 Werurwe 2015 ngo bitewe n’uko aho yabaga mu mashyamba hari umutekano muke uterwa n’intambara.

Abatahutse bakaba baturutse mu duce twa Masisi na Rucuru. Umukecuru Nyiramudenge Venantie w’imyaka 66 avuga ko aho babaga bari batunzwe no guhinga. Ariko ko bitewe n’umutekano muke imirima bayibambuye.

Silas Murego, umwe mu bahungutse, avuga avuga ko bahunze abasirikare ba DRC barimo guhiga FDLR.
Silas Murego, umwe mu bahungutse, avuga avuga ko bahunze abasirikare ba DRC barimo guhiga FDLR.

Avuga ko hari uruvangitirane rw’abasirikare barwana na Leta y’iyo, byatezaga umutekano muke.

Kabera Dominique w’imyaka 70, nawe akaba umwe mu batahutse, agira ati “Ikiduteye gutahuka ni uko tubona umuntu guhora ahingira rubanda ari bibi.”

Murego Silas w’imyaka 50, ngo wahunze mu 1994 na we avuga ko aho babaga hitwa i Burungu naho nta mutekano uhari ku buryo ngo bakurwaga mu byabo n’intambara.

Ati “Abasirikare ba Guverinoma ya Congo bari guhiga aba FDLR kandi aho twari dutuye bari bahari. Noneho bakaza bavuga ko uturanye na bo wese ari Umunyarwanda agomba guhunguka akajya iwabo.”

Kimwe na bagenzi be, Murego avuga ko basanze mu Rwanda ari heza ngo hari umutekano n’iterambere. Bongeraho ko aho babaga mu mashyamba ya Congo babaga muri nyakatsi mu gihe mu Rwanda zacitse.

Nubwo bataragera aho bari batuye ngo bakaba bashishikariza abakiri mu mashyamba ya Congo babayeho muri ubwo buzima bubi gutaha kuko mu Rwanda ari amahoro.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka