Ngororero: Bibye urumogi bibaviramo gufatwa
Abasore 2 bo mu Mudugudu wa Mwumba, Akagari ka Matare mu Murenge wa Matyazo ho mu Karere ka Ngororero bafashwe na polisi yo muri aka karere, bamaze kwiba urumogi uwo basanzwe baruguraho.
Aba basore bafashwe ku wa mbere tariki ya 23 Werurwe 2015, ubu bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, ni Ndorayabo David na Hakizimana Théoneste, bafashwe nyuma y’uko babuze amafaranga yo kugura urumogi na Manirakiza (urucuruza ndetse bafunganye) maze bafata icyemezo cyo kujya kurumwiba kuko bari bazi aho arubika.

Nyuma yo gutwara ivarisi ya Manirakiza ari nayo yarimo urwo rumogi, yaratatse kuko hari harimo n’ibindi bikoresho bye. Amaze kuvuga abo akeka ko bamwibye barasatswe barayifatanwa irimo ibikoresho bitandukanye nk’imyenda ariko harimo n’urumogi.
Uyu Manirakiza ngo asanzwe azwiho gukoresha ibiyobyabwenge ariko ni ubwa mbere abifatanywe. Bivugwa ko yaba azi aho uru rumogi baruhinga ndetse nawe ubwe akekwaho kuba aruhinga.
Polisi ikorera mu Karere ka Ngororero ikomeje gusaba abaturage cyane cyane urubyiruko kutiroha mu ngeso mbi zirimo n’ibiyobyabwenge.
Abafashwe ubu bategereje kugezwa imbere y’ubutabera, bahamwa n’icyaha bagahanwa hakurikijwe amategeko ahana y’u Rwanda.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Gusa ibi byaha bantu bose bagiye bakora birenze cyane,ndatanga igitekerezo nti hakabaye hakorwa amahugurwa y’abaturage kandi hagafatwa ingamba zo guhana abantu bakora ibyaha nk’ibyo.