Rusizi: Abakora umwuga w’uburaya babangamiye umutekano w’abaturage

Abaturage bo mu Kagari ka Kamashangi mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi baravuga ko babangamiwe n’ibibazo bitandukanye bya hato na hato bikururwa n’indaya zicumbitse aho batuye, kuko ngo ntawe ugitora agatotsi kubera intoganya n’imirwano by’urudaca hagati yazo n’abakiriya cyangwa abo zibye amafaranga.

Ku wa 20 Werurwe 2015, abakora umwuga w’uburaya mu Mudugudu wa Nyakayonga babyutse bakameje nyuma yo kwibira umugabo mu kabari ibihumbi 60 by’amafaranga y’u Rwanda n’andi mafaranga akoreshwa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ndetse n’amarundi hanyuma bakabigabana.

Abaturage barambiwe intambara za hato na hato zikururwa n'indaya.
Abaturage barambiwe intambara za hato na hato zikururwa n’indaya.

Nyuma y’akanya gato bibye uwo mugabo w’Umurundi batanasangiraga batangiye gutongana ari na bwo uwibwe yabimenyaga ahita abimenyesha inzego z’umutekano zari hafi aho.

Umwe muri izi ndaya ari nawe nyirabayazana w’izi mvururu aremera ko ariwe wacomoye uwo mugabo w’Umurindi ikofi ye yari afite mu mufuka kuko yari yamaze kubona ko afite amafaranga, ariko akavuga ko bahise bayagabana na bagenzi be 5 kuko ngo bari bamubonye nyuma yo kwiba uwo mugabo nk’uko yabyivugiye ubwe.

Indaya zifasha mugenzi wazo gusubiza mu rugo matora yari yibwe n'umukiriya wayishinjaga kumwiba amafaranga.
Indaya zifasha mugenzi wazo gusubiza mu rugo matora yari yibwe n’umukiriya wayishinjaga kumwiba amafaranga.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Nyakayonga, Ndumwe Mussa nawe aremeza ko intambara z’indaya zicumbitse mu Mudugudu ayobora zitaboroheye kuko ngo zirara zirwana n’abagabo bukabakeraho, ibyo bikabuza abaturage umutekano kuko ngo batagisinzira kubera imvururu zikunze guteza.

Si ubwa mbere abakora umwuga w’uburaya babuza abaturage amahoro kuko akenshi usanga bakunze kurwanira muri uyu mudugudu, bityo abaturage bahatuye bagasaba inzego z’umutekano kubafasha kugira ngo umutekano wabo wubahirizwe.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka