Gicumbi:Ari mu maboko ya Polisi nyuma yo kuruma umugore we akamuca urutoki
Umugabo witwa Munyanshongore Emmanuel wao mu Mudugudu wa Butare Akagari ka Murehe, mu Murenge wa Giti wo mu Karere ka Gicumbi ari mu maboko ya Polisi ikorera mu Murenge wa Rutare ashinjwa kuruma umugore we akamuca urutoki.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Murehe, Ngerageze Donathi, avuga ko uyu mugabo yatawe muri yombi ku mugoroba wo ku wa 20 Werurwe 2015 nyuma y’uko ngo arwanye n’umugore we witwa Mukarusagara akamuruma akamuca urutoki.
Ngerageze avuga ko amakimbirane yo kurwana k’uyu mugore n’umugabo yaturutse ku mafaranga bahabwa n’umuryango w’abaturanyi babo nyuma y’uko umwana wabo muto avunwe na mugenzi we biganaga bityo ababyeyi bakemeranywa uburyo bwo kujya bamuvuzamo.
Ngo ababyeyi b’uwo mwana wavunnye umwana wo kwa Munyanshongore bemeye kujya batanga amafaranga igihumbi buri cyumweru yo kumuvuza.
Yagize ati “ Bapfuye amafaranga bahabwa n’umuturanyi wabo yo kuvuza umwana wavunwe n’umwana wiganaga n’uwabo ariko umugore ntamenye irengero ryayo bituma bakimbirana.”
Uyu mugabo ubu ubarizwa mu maboko ya polisi yari yarumye n’umukobwa we witwa Nzayisenga Martha w’imyaka 18.
Abaturanyi babo bemeza ko ntakindi kibazo bari bafitanye ngo kuko babanaga neza.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|