Bugesera: Umurundi yafatanywe urumogi arujyanye mu Mujyi wa Kigali
Kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamata mu Karere ka Bugesera, hafungiye umurundi witwa Nayabagabo Jean Claude w’imyaka 34 y’amavuko wafatanywe urumogi arujyanye mu Mujyi wa Kigali.
Polisi ikorera mu Karere ka Bugesera ivuga ko uwo mugabo yafatiwe mu Mudugudu wa Muyange mu Kagari ka Maranyundo mu Murenge wa Nyamata ari mu modoka afite urumogi rungana n’ibiro bitatu.
Uyu murundi Nayabagabo avuga ko uru rumogi yari arujyanye mu Mujyi wa Kigali ariko ntavuge umuntu yari arushyiriye.
Yagize ati “ni umuntu twavuganaga kuri telephone ariko sinzi amazina ye, gusa yari yambwiye ngo ningera Nyabugogo muhamagare aze arutware”.
Nayabagabo avuga ko ari ubwa mbere yari azanye urwo rumogi mu Rwanda ndetse ko ari nabwo bwa mbere yari ahaje.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Bugesera, Supt. Rubagumya Richard asaba abantu bose gutanga amakuru y’ahari ibiyobyabwenge kugira ngo bifatwe hakiri kare.
Ati “Turasaba abaturage gukomeza kuduha amakuru kugira ngo tubashe gukumira ibyaha bitaraba, kuko inshingano za polisi ari ukubikumira bitaraba”.
Akarere ka Bugesera gakunze gucamo ibiyobyabwenge byiganjemo urumogi biva mu bihugu bya Tanzaniya ndetse n’Uburundi byerekeza mu Mujyi wa Kigali.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|