Gicumbi: Yabeshyeye ubuyobozi bimuviramo gufungwa

Umugabo witwa Naruhoza Jean Pierre wo mu Murenge wa Cyumba mu Karere ka Gicumbi ubu arabarizwa mu maboko ya polisi ikorera mu Karere ka Gicumbi, nyuma yo kubaza ikibazo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka agaragaza ko ubuyobozi bwo muri uyu murenge bwamuhohoteye bukamufungisha kubera gutanga amakuru ku bantu bakora Forode.

Ubwo Minisitiri Kaboneka yatangiza ukwezi kw’imiyoborere myiza mu Murenge wa Cyumba wo mu Karere ka Gicumbi tariki ya 18 Werurwe 2015, nyuma yo kuganira n’abaturage yanakiriye ibibazo byabo kugira ngo bikemurwe maze Naruhoza aba uwa mbere mu kubaza ikibazo.

Naruhoza yabanje kubaza ikibazo avuga ko ahohoterwa n'ubuyobozi.
Naruhoza yabanje kubaza ikibazo avuga ko ahohoterwa n’ubuyobozi.

Uyu mugabo ariko ntiyaje guhirwa n’ikinyoma cyo kubeshyera abayobozi ko bamufungishije kubera kurwanya ubucuruzi butemewe bwambukiranya imipaka y’u Rwanda na Uganda, kuko abaturage bahise bamunyomoza ndetse baboneraho kumuregera Minisitiri Kaboneka uburyo yabajujubije yiyita ko ashinzwe gutanga amakuru ku nzego z’ubuyobozi kugira ngo abambure ibintu byabo akoresheje ubwo buriganya.

Minisitiri Kaboneka yasabye umuyobozi w’Akagari ka Rwankonjo, Basigayabo Marcelline kwisobanura impamvu ahohotera umuturage utanga amakuru maze umuyobozi agaragaza uburyo uyu mugabo ako kazi ari ako yari yarihaye ndetse bigatuma ahohotera abaturage anabambura utwabo yiyitirira inzego z’umutekano.

Naruhoza ikinyoma nticyamuhiriye kuko yahise atabwa muri yombi.
Naruhoza ikinyoma nticyamuhiriye kuko yahise atabwa muri yombi.

Muhizi Jean Baptiste we avuga ko uyu mugabo yategaga abantu bavuye kwihahira mu gihugu cya Uganda akabambura utwabo, agatanga urugero ko ubwo yari avuye kuzana ifu y’ubugari yayimwambuye kuko yabuze amafaranga yo kuyigombora.

Uwitwa Twagira Alexandre nawe yamushinje uburyo yategeye mu nzira umugore we wari uvuye kugura matora mu rwego rwo kubahiriza gahunda yo guca nyakatsi ku buriri, maze uyu Naruhoza ahita amubwira ko natamuha amafaranga iyo matora ayisubiza muri Uganda, iby’amahirwe umugabo we ahita ahagoboka maze amuha inoti y’igihumbi abona kubaha matora yabo.

Naruhoza (wambaye ikote) ahagaze imbere y'abaturage bamushinja kubahohotera yiyitirira inzego z'umutekano.
Naruhoza (wambaye ikote) ahagaze imbere y’abaturage bamushinja kubahohotera yiyitirira inzego z’umutekano.

Uwitwa Habyarimana Jean Louis we yavuze ko yamwiboneraga ateze imodoka zikora ubucuruzi maze umuhaye amafaranga wese akamurekura, ariko uyamwimye akamutwarira ibintu.

Ni nawe waje kubigeza ku buyobozi bw’Inama Njyanama y’Umurenge wa Cyumba kugira ngo bige ku kibazo cye kuko yari yarajujubije abantu.

Nyuma y’amakosa yagaragajwe n’abaturage, Naruhoza yahise atabwa muri yombi kugira ngo akurikiranwe n’inzego z’ubutabera.

Ernestine Musanabera

Ibitekerezo   ( 3 )

N’abandi bose bameze batyo bafatwe kuko abashaka kurya utwo batakoreye bagomba gucira kuko birarura!

ABAGASHIZE yanditse ku itariki ya: 20-03-2015  →  Musubize

Erega ubundi abanyarwanda babivuze neza ngo"umanika agati wicaye ,wajya kukamanura ugahaguruka"!Yabaye aka cya gisiga cy’urwara rurerure...Wenda iyo yicecekera ntawari kumutanga.

@@@@ yanditse ku itariki ya: 20-03-2015  →  Musubize

Bamukomeze ntabacike bimuviremo isomo azahora yi buka

simba Tom yanditse ku itariki ya: 20-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka