Gicumbi:Umwarimu ari mu maboko ya polisi nyuma yo gufatanwa kanyanga

Umwarimu witwa Uwimana Jean Bosco wigisha ku Kigo cy’Amashuri Abanza cya Kinishya mu Murenge wa Nyankenke akaba atuye mu Mudugudu wa Mugomero mu Kagari ka Nyamabuye ho mu Murenge wa Byumba ari mu maboko ya Polisi mu karere ka Gicumbi nyuma ngo yo gufatanwa kanyanga arimo kuyicuruza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyamabuye, Nzabonikuza Emmanuel avuga ko kuri uyu wa 21 Werurwe 2015 ari bwo uyu mwarimu bamuguye gitumo arimo gucuruza kanyanga aho basanze ngo asigaranyemo litiro 1 n’igice.

Ngo bari basanzwe bazi ko akora ubwo bucuruzi bw’ikiyobyabwenge cya Kanyanga ariko bakomeza guhanahana amkuru kugeza bamuguye gitumo.

Nzabonikuza avuga ko uwo mwarimu yari asanzwe akora ubucuruzi bwo gupima ikigage ari na byo yitwazaga abakiliya ngo bakaza baje gushaka ikigage bakaboneraho bakanagura kanyanga.

Asaba abandi bacuruza kanyanga kubireka kuko ubu ubuybozi bwahagurukiye umuntu wese ucuruza ikiyobyabwenge cya kanyanga kuko ngo kiza ku isonga mu guhungabanya umutekano.

Ikindi ngo ni uko usanga abakora ubucuruzi nk’ubwo bw’ibigage akenshi ngo haba hihishemo n’ubucuruzi bwa kanyanga.

Gufasa ngo ku bufatanye n’inzego z’umutekano bagerageza guhanahana amakuru ku buryo umuntu wese ubikora azatabwa muri yombi.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

YEGO NICYAHA,ARIKO MWARIMU NUKWIRWANAHO PE!NAWE 45000FR UFITE URUGO.ARINKAWE?

nteziryayo yanditse ku itariki ya: 24-03-2015  →  Musubize

kent we umuntu yishima aho yishyikira ubushobozi bwe buriya bumwemerera kurangura ikigage.gusa biragayitse kumva umurezi ucuruza kanyanga

eugenie yanditse ku itariki ya: 23-03-2015  →  Musubize

Ngaho namwe nimwumve urwego umwarimu wo mu rwanda ariho gucuruza ikigage koko!

Kent yanditse ku itariki ya: 23-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka