Nyanza: Abahungu ngo basaba abakobwa kuryamana mbere y’ubukwe bikarangira bupfuye

Bamwe mu bakobwa babarizwa mu gice cy’umujyi wa Nyanza barashinja bamwe mu bahungu ko babotsa igitutu ngo baryamane mbere y’ubukwe bamara kubibemerera bakagenda umuti wa mperezayo na bwa bukwe bugapfa.

Umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 27 wasabye ko amazina ye agirwa ibanga avuga ko kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2012 yakundanye n’umuhungu akibwira ko ari we Imana yamugeneye ariko aza gutahura ko amubeshya amazi yararenze inkombe.

Uyu mukobwa avuga ko kuva uvutse nta muhungu n’umwe yari yakaryamanye nawe kubera kumva ko ibyo byiyumviro atabihaye agaciro uretse uwo bazabana nk’umugabo n’umugore.

Ati: “Nabaye aho nkundwa n’abahungu benshi ariko kuko bose nabonaga bagenzwe n’irari ry’imibiri yabo nkabahakanira ko turyamana kuko nicyo nabonaga bose bashyize imbere kuruta gukora ubukwe nifuzaga kuzereka ababyeyi banyibarutse”.

Uwo musore nawe yirinze ko tuvuga uzina rye bamenyaniye mu bukwe bw’undi mukobwa wari wasabwe n’uko burangira bahanye aderesi n’uko urukundo rutangirira aho baterefonana ndetse bakohererezanya ubutumwa bugufi bw’amanyembwa nk’uko uwo mukobwa yabyise yujujutira igihe cye cyose yataye mu rukundo.

Yagize ati: “ Uriya musore nabyita ko yampenze ubwenge cyane kuko mu mezi atanu abanziriza ubucuti yerekanaga ko atandukanye n’abandi bahungu bose nabonye cyangwa nabwiwe n’abandi bakobwa bari inshuti zanjye. Namusuye inshuro nyinshi kandi ari wenyine iwe mu rugo ariko ntanyereke ko amfitiye irari ryo kunsambanya mbere y’uko dukora ubukwe”.

Uwo mukobwa akomeza asobanura ko icyamuteye kwemera ko uwo musore ari nyangamugayo ari uko yamusabye ko babimenyesha ababyeyi be kandi akabyitwaramo neza ku buryo ababyeyi b’umukobwa bamunshimiye bahereye ku mico bamusanganye.

Uwo mukobwa akomeza avuga ko nyuma y’iminsi mike amwerekanye iwabo umusore yamusabye kongera kumusura ngo baganire uko iwabo bamwakiriye.

Ati: “Aho niho yerekaniye irari ry’umubiri ansaba ko turyamana ashishikaye ariko ndanga mubera ibamba ariko byaje kurangira mugiriye imbabazi mwemerera kunkoraho no gukora cyo ashaka cyose birangira turyamanye kuko nanjye nari natangiye kwemera ko ariwe tuzabana kubera uburyo yitwararikaga akiyambika uruhu rw’intama kandi azaba isega bikarangira anshatseho impamvu yo gutandukana”.

Mu minsi mike ikurikiyeho uwo musore ngo yatangiye kumuvugisha akamubwira ko afite imirimo myinshi ahugiyeho ndetse rimwe na rimwe agafunga telefoni ye amwikiza nk’uko bivugwa n’uwo mukobwa.

Ubu butekamutwe mu rukundo uyu mukobwa avuga ko amaze kubwumvana abakobwa benshi bigana muri kaminuza bavuga ko bagiye bahemukirwa n’abahungu benshi muri ubwo buryo.

Abahungu benshi bo mu mujyi wa Nyanza bagize icyo bavuga kuri ubwo butekamutwe bavuga ko muri bo hari ababahemukira batangaje ko ibyo biterwa no gutinya inshingano z’urugo.

Umwe muri bo yagize ati “ Hari igihe wemerera umukobwa urukundo ariko wasanga ubukungu butifashe neza ugahitamo kwanga kwicisha umwana w’abandi inzara bityo ugahitamo kumureka kandi mwakundanaga.”

Ikindi aba basore bavuga ngo ni uko gukorana umukobwa ubukwe agufitiye umwana ari ikimenyesto cy’uko abyara.

Bamwe mu bakecuru bavuga ko baboneye izuba urubyiruko rwo muri iki gihe bavuga ko uyu muco wo gutanga avance ku bakobwa ari amahano.

Bagira bati: “Umukobwa wese aho ava akagera ni nk’amata ntabwo asogongerwa. Bakobwa rero muririnde kuko igihugu kitagira muco kiracika nk’uko abasheshakanguhe babivuze”.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Jye ndabona ahubwo uwo mukobwa agira amahirwe cyane ko bamwanze ibyabo bitaragera kure ngo yihe rubanda ashyingirwa! Ari uyu se na bamwe duhora twumva barushinze nyamara bagahora mu manza, bagahora bacana inyuma bikagera naho batwikana cyangwa bacana amajosi, ubwo ubabaje ni nde? Njye ndagira inama abakobwa bose ko bagomba gutanga avance bityo bakamenya hakiri kare umuhungu uzaba umugabo n’uzaba ikirura bagatandukana batariha rubanda. Ikindi ni uko uwo mukobwa na we ataba aviriyemo aho kuko na we aba ariye ku iyo mbuto idahingwa munsi yurugo! Uyu muco rero ndawushyigikiye ni mwiza gusa mujye mwibuka gakingirizo

mushyitsi yanditse ku itariki ya: 9-08-2012  →  Musubize

bakobwa mugoma kugira umuco wakinyanda iyo uhita utaha?ukunva ko akwanga ko mutarymanye ndunva abari burwanda bagomba gukomera kumuco nyarwanda nubwo turi mwitera mbere ariko umuco ntugoma gucika mukora amahano ngo murigana abazunu kera umwari ntiyasogongerwaga kandi agapfundikiye gatera amatsiko iyo babonye icyagatumye agira amatsiko arashira ihangane ntuzongere ubere abandi urugero kandi imana iguhe umugisha kuko hari benshi ugiye guha isomo rikomey

ju yanditse ku itariki ya: 4-08-2012  →  Musubize

Ubundi wiyemeje gukora ikintu, byaba byiza kugikora ubishaka aho kuzicuza, iyo ugikoze ubishaka ni uko ubwo uba wiyemeje kwirengera ingaruka z’igikorwa cyawe...Imana irinde Abanyarwanda..

Mahoro yanditse ku itariki ya: 1-08-2012  →  Musubize

Ntuzongere kuryamana n’abasore.

GISUBIZO yanditse ku itariki ya: 1-08-2012  →  Musubize

Ko uvuga ngo baragushutse, ufite imyaka ingahe wa mukobwa we?

MAYOBERA yanditse ku itariki ya: 1-08-2012  →  Musubize

uzasarura ibyo wabibye wa muhungu we, ibyo abahungu barabikora cyane niyo wanze aragenda,umuntu arindwa n’Imana uritonda ukabizira wakubagana bikaba gutyo, gusa iringire Yezu wenyine ni we Gisubizo cy’ibyo wibaza

ddd yanditse ku itariki ya: 31-07-2012  →  Musubize

Mbanje kubasuhuza mugire amahoro,maze gusoma iyi nkuri nifuje kugira icyo nyivugaho,aho mbona ko ibyo bitari nyanza gusa kuko ahubwo aribyo byabaye umuco byasimbuye ibyo ababakecuru bavuga ,niyo ataryamana na fiance we aba yararyamanye n,abandi bityo rero mbona bitagifite igaruriro n,abasenga si shyashya so buri wese amenye ibye .gusa ntibiryoshya ubukwe kuko amatsiko aba yarashize kandi niyo atuma ubukwe buryohera banyirabwo.thx

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 29-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka