Ambasade y’Amerika mu Rwanda yizihije ukwezi kw’abirabura

Abanyamerika bahariye ukwezi kwa kabiri ibikorwa byo kuzirikana akababaro n’ubugome bujyanye n’ivanguramoko Abanyamerika bakomoka muri Afurika bakorewe kuva mu kinyejana cya 19 ubwo batari bafite uburenganzira bungana n’ubw’abazungu.

Muri uku kwezi kwiswe Black History Month Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Rwanda itegura ibiganiro bitandukanye ku buzima bw’abirabura bo muri Amerika ndetse n’abirabura bagize uruhare rugaragara mu guharanira uburenganzira bwabo muri icyo gihugu.

Kuwa gatatu tariki 22/02/2012, Ambasade y’Amerika i Kigali yatumiye Abanyarwanda ibereka filime yitwa BOYCOTT, yerekana umutegarugori Rosa Parks wanze kwimukira umuzungu muri bisi rusange. Mu gihe cy’ivangura, abirabura ntibari bemerewe kwicarana n’abazungu. Abazungu bicara imbere, abirabura bakicara inyuma.

Bamwe mu Banyarwanda bitabiriye kwizihiza ukwezi kwahariwe Abirabura muri Amerika
Bamwe mu Banyarwanda bitabiriye kwizihiza ukwezi kwahariwe Abirabura muri Amerika

Iyo filime yerekana ukuntu nyuma y’uko uwo mutegarugori yanze kuva mu ntebe y’imbere ngo hicare umuzungu, undi mwirabura wagize uruhare rugaragara mu guharanira uburenganzira bw’abirabura witwa Dr. Martin Luther King, Jr (wari Jeffrey Wright muri film) yahereye aho ashishikariza abirabura b’ahitwa Montgomery-Albama kutagenda mu mabisi mu rwego rwo kwigaragambya (boycott).

Martin Luther King agaragara yerekana impuhwe, urukundo n’ubushishozi mu guhangana n’abazungu bari barambuye abirabura agaciro kugeza igihe apfiriye.

Nyuma yokwerekana film, habaye ikiganiro ku buzima abirabura bo muri Amerika ba mbere ya 1950 bahuye nabwo, kinaganisha ku ngingo zimwe na zimwe zatumye babasha kuva mu makuba. Ushinzwe umutungo muri Ambasade y’Ameruka, Levida Hardy, yavuze ko amategeko n’iterambere byahinduye ibintu byinshi, ubu ubuzima bukaba ari bwiza.

Melanie L. Edwards, ushinzwe imibanire myiza y’Ambasade y’Amerika, yasobanuye ko nubwo kiriya gihe hari ivangura muri Amerika, ubu muri Amerika umuntu wese yishyira akizana yaba umwirabura cyangwa undi munyamahanga uwo ariwe wese.

Abanyeshuri ba Lycee de Kigali nabo bari mu bitabiriye uyu muhango
Abanyeshuri ba Lycee de Kigali nabo bari mu bitabiriye uyu muhango

Melanie yongeyeho ko Abanyamerika b’abirabura atari ko bose babayeho ubuzima butihesha agaciro bwo kunywa ibiyobyabwenge cyangwa kuririmba gusa. Hari abarimu, abaganga, abakozi ba Leta nkange n’abandi birabura bari mu rwego rwo hejuru.

Ukwezi kwahariwe abirabura muri Amerika kwatangijwe na Carter G. Woodson mu mwaka 1976. Yahisemo icyumweru cya kabiri cya Gashyantare kugira ngo bihure n’amatariki yivuka rya President Abraham Lincoln na Frederick Douglass bazwi cyane mu kurwanya ivanguramoko muri Amerika.

Ntabgoba Jovani

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka