Amrita Performing Arts izifatanya n’Abanyarwanda mu gihe cy’icyunamo

Ku nshuro ya mbere umukino “Gutobora ukavuga ibyakubayeho” ukinwa n’itsinda Amrita Performing Arts uzerekanwa mu bice bitandukanye by’igihugu mu gihe cyo kwibuka Janoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo kubafasha gutinyuka kuvuga ibyababayeho cyangwa se ibyo bakoze kuko biruhura umutima bikanakiza ibikomere.

Uyu mukino uzerekanwa uzaba uhuriweho n’abantu bavuga indimi zitandukanye (ikinyarwanda n’igi khamer) kandi bafite imico itandukanye, ariko bafite umugambi umwe wo gufasha Abanyarwanda kuruhuka no gukira ibikomere.

Uyu mukino wanditswe ukanayoborwa n’Umuhorandekazi witwa Anne Marie Prins, ugashyirwa ahagaragara na Amrita Performing Arts mu gihugu cya Cambodia werekana ingaruka mbi za Jenoside ku buzima bwa buri munsi muri Cambodia y’ubu. Uburyo bushya urimo gutegurwamo bufite intego yo kugira ngo uzagezwe ku Banyarwanda benshi kandi uzakinwa n’Abanyarwanda hamwe n’abanya-Cambodia.

“Gutobora ukavuga ibyakubayeho” muri Cambodia

Muri Cambodia kwibuka ubutegetsi bw’igitugu bwa Pol Pot biracyari igikomere kitarakira n’igihe cyo kutavuga. Aho abakinnyi bakinira hagaragara abakinnyi bane bari bafite imyaka nk’icumi igihe aba “Khmer rouge” birukanaga imiryango yabo muri Phnom Penh (umurwa mukuru wa Cambodia), hari n’abandi batatu umuntu yavuga ko bahagarariye urubyiruko ari rwo bantu bazaba bariho mu bihe bizaza. Abo ni Umuririmbyi, umucuranzi n’umubyinnyi.

Mu 2010 uyu umukino wateguwe ku buryo wumvikana ku majwi gusa ukinwa ku maradiyo menshi yo muri Cambodia no ku Ijwi ry’Amerika.

Umukino “Gutobora ukavuga ibyakubayeho” mu Rwanda

La Benevolencija, umuryango utagengwa na Leta w’Ubuholande wigisha abaturage bo mu biyaga bigari kurwanya amagambo y’urwango ubinyujije mu ikinamico yawo Musekeweya niwo uzakira abazerekana umukino “Gutobora ukavuga ibyakubayeho” mu Rwanda.

Imyitozo yo gukina uyu mukino yaratangiye, abakinnyi babiri b’Abanyarwanda bazafasha mu kumvikanisha ibizaba bivugwa mu rurimi rw’Ikinyarwanda ku buryo abantu bazabasha kumva ibizaba bikinwa.

Nubwo hari itandukaniro ry’igihe n’uburyo Jenoside zombi zakozwemo, ingaruka zirasa. Twavuga nko kuba abacitse ku icumu bishinja ko bashobora kuba baragize uruhare mu gutuma ibyababayeho bibabaho, kumva bari bonyine, ikimwaro no kwigunga.

Umukino “Gutobora ukavuga ibyakubayeho” uzakinirwa ahantu hatandukanye mu Rwanda harimo mu mujyi wa Kigali, mu ntara y’Amajyaruguru ndetse n’iy’Amajyepfo.

Mu mujyi wa Kigali uyu mukino uzerekanwa ahantu habiri: ku Ishyo Arts Center (Kacyiru) tariki 08-09/04/2012 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ndetse no kuri Maison de Jeunes Kimisagara tariki 10/04/2012 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Mu ntara uyu mukino uzerekanwa mu majyepfo mu mujyi wa Huye mu nzu mberabyombi y’akarere tariki 11/04/2012 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba na tariki 12/04/2012 saa munani z’amanywa.

Mu majyaruguru, uyu mukino uzakinirwa mu karere ka Gicumbi mu nzu mberabyombi y’akarere ku itariki 14 Mata saa munani z’amanywa. Muri iyi mikino yose kwinjira bizaba ari Ubuntu.

Amatsinda y’abantu bahindura abandi ya La Benevolencija azaba yitabiriye kureba uwo mukino kandi azabasha no kubigeza ku baturanyi babo. Nk’uko byagiye bigenda muri Cambodia, umukino uzajya ukurikirwa n’ikiganiro hamwe n’abawurebye. Televiziyo y’u Rwanda izafata ibyakinwe yongere kubinyuzaho nyuma.

Umukino “Gutobora ukavuga ibyakubayeho” mu Rwanda watewe inkunga na Prince Claus Fund, Open Society Foundation, Amabassade y’Ubuholande mu Rwanda, Kigali Positive Production, Ishyo Arts Center, Goethe-Institut n’abaterankunga ku giti cyabo.

Niwemwiza Anne Marie

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ni byiza ariko numva hakinwe umukino wanditswe n"abanyarwanda byaba byiza kuruta kuko nitwe twabiciyemo ninatwe twabona ibyo tuvuga kandi mu rwanda hari ababishoboye singombwa ngo bikorwe n"abaholandi

urwinziza yanditse ku itariki ya: 26-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka