U Rwanda rwizihije umunsi mpuzamahanga w’ingoro z’umurage

U Rwanda rwifatanyije n’ibindi bihugu ku isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ingoro z’umurage uba buri tariki 18 Gicurasi. Ku rwego rw’igihugu uwo muhango wizihirijwe i Rwesero ahubatswe ingoro y’ubuhanzi n’ubugeni mu karere ka Nyanza.

Ibirori by’uyu munsi byahuriranye n’igikorwa cyo gufungura ku mugaragaro ubuhanzi bushingiye ku mafoto cyakozwe na Minisitiri Protais Mitali ufite umuco mu nshingano ze.

Ubuhanzi bushingiye ku mafoto ni ikintu gishya mu gihugu ariko buzarushaho guhesha igihugu isura nzira igaragaza amateka n’umuco by’u Rwanda rwo hambere ndetse n’ibihe by’iterambere rurimo; nk’uko byasobanuwe na Minisitiri Protais Mitali wari umushyitsi mukuru.

Basobanurirwaga akamaro ku buhanzi bushingiye ku mafoto.
Basobanurirwaga akamaro ku buhanzi bushingiye ku mafoto.

Ashingiye mu mafoto yamuritswe n’ibyamamare muri uwo muhango, Minisitiri Mitali yavuze ko ubuhanzi bushingiye ku mafoto ari kimwe mu bintu byakorwa kandi bigakurura bamukerarugendo banyuranye maze igihugu kikabibonamo amadovize atubutse.

Mu ngoro y’ubuhanzi n’ubugeni iri i Rwesero mu karere ka Nyanza hamuritswemo amafoto agaragaza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda hifashishijwe uburyo bw’amafoto ku nkuta.

Sebukangaga Jean Baptiste, Umunyarwanda w’inzobere mu kugaragaza amateka yifashishije uburyo bw’ifoto avuga ko amafoto ubwayo yivugira.

Sebukangaga Jean Baptiste ( hagati) asobanura uko igishushanyo cyerekana amateka y'Abanyarwanda.
Sebukangaga Jean Baptiste ( hagati) asobanura uko igishushanyo cyerekana amateka y’Abanyarwanda.

Akoresheje ubwo bunararibonye bwe, Sebukangaga yerekanye uko umuryango nyarwanda ubanye neza nyuma ya Jenoside akoresheje amafoto. Usibye uyu Munyarwanda hari n’ibindi byamamare byagaragaje uko amafoto yagaragaza amateka nta bundi buryo bundi bwifashishijwe.

Muri ibyo byamamare harimo umukabwe w’imyaka 80 witwa Kaddu Wasswa ukomoka muri Uganda wakoresheje amafoto yerekana amwe mu mateka y’ubuzima bwe. Undi ni Pieter Hugo ukomoka muri Afurika y’Epfo wagaragaje amateka ya Jenoside yo mu Rwanda akoresheje amafoto.

Abanyacyubahiro banyuranye b'inshuti z'u Rwanda bitabiriye uwo muhango.
Abanyacyubahiro banyuranye b’inshuti z’u Rwanda bitabiriye uwo muhango.

Umuyobozi w’ingoro z’umurage w’u Rwanda, Umulisa Alphonse, yavuze ko ubuhanzi bushingiye ku mafoto ari ubuhanzi bugomba kwitabwaho mu Rwanda kuko bufite uruhare runini mu kumenyekanisha amateka n’umuco by’igihugu. Yahamagariye urubyiruko kwitabira ubuhanzi bushingiye ku mafoto.

Mu Rwanda, umunsi mpuzamahanga w’ingoro z’umurage waranzwe ahanini n’igikorwa cyo kumurika ubuhanzi bushingiye ku mafoto agaragaza amateka y’umuntu ku giti cye cyangwa igihugu muri rusange hagamijwe kubimenyekanisha mu ruhando mpuzamahanga.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka