Intara y’Uburasirazuba yatoye abazayihagararira mu matora ya Nyampinga w’u Rwanda

Umutesi Lilianne Mubera, Tega Phidelice na Akineza Carmeen batorewe kuzahagararira Intara y’Iburasirazuba mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2012. Liliane Umutesi yatowe ku banyampinga naho Tega Phidelice na Akineza Carmeen baba ibisonga bye.

Ibi birori byabereye mu Karere ka Rwamagana, byitabiriwe n’abandi bakobwa 14 baturutse mu Turere twose tw’Iburasirazuba, hatorwamo aba batatu. Bose bahawe ibihembo by’amadolari ya Amerika 100, bahabwa n’ibikoresho by’isuku n’amavuta meza byatanzwe na Simba super market.

Muri ibyo birori, hagaragayemo umukobwa wahiganwaga yambaye numero 14, nyuma aza kugira ikibazo cy’uburwayi butunguranye, bwatewe n’uko aho bari bashyizwe mu kwitegura hatari hari umwuka uhagije.

Igisonga cya mbere Tega Phidelice wambaye umweru uhagaze, Akineza Carmeen igisonga cya kabiri wambaye ubururu na Liliane Umutesi Nyampinga w'Intara y'Uburasirazuba.
Igisonga cya mbere Tega Phidelice wambaye umweru uhagaze, Akineza Carmeen igisonga cya kabiri wambaye ubururu na Liliane Umutesi Nyampinga w’Intara y’Uburasirazuba.

Bamwe mu bakobwa bahiganwaga bavuze ko bahawe ahantu hadatunganye ho kwitegurira, kuko nabo ngo byateje ikibazo, ariko bakabasha kwihangana.

Aba bakobwa batowe bazahura n’abandi batatu batatu bazaturuka mu zindi Ntara eshatu n’Umujyi wa Kigali bakazatorwamo Nyampinga w’u Rwanda 2012 tariki 01/09/2012, mu birori bizabera i Kigali muri Serena Hotel.

Nyampinga uzatorwa iriya tariki azaba asimbuye Nyampinga Bahati Grace wari watorewe kuba Nyampinga w’u Rwanda mu 2009, akaba yari amaze imyaka itatu hataratorwa uzamusimbura.

Itsinda ry'abatangaga amanota.
Itsinda ry’abatangaga amanota.

Makuza Lauren Thecle ushinzwe guteza imbere umuco muri minisiteri ishinzwe umuco na siporo yabwiye Kigali Today ko gutinda gutora Nyampinga byatewe no kubanza gushaka abikorera ku giti cyabo bazajya batera inkunga iki gikorwa bigaragara ko gitwara amafaranga menshi.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Niko se Ju,no gutukana uribwira ko ubyemerewe? Aba bana ni beza d’accord ariko nubwo abiburengerazuba batasa nabo ariko nabo ni beza mu buryo bwabo kandi Imana yishimira ubudasa bwacu. Siyo yabikoze se? Ariko wongere unatereho akajisho nabo ntacyo babaye

Puchu yanditse ku itariki ya: 6-08-2012  →  Musubize

Ju ni beza pe, ariko ndumva kuvuga ko abi burasirazuba batoraguwe byo ntitwemeranya kuko nugusebanya bitari byiza kumuntu wita kumuco we. icyanyabupfura ningenzi urakoze kubyakira neza

ju yanditse ku itariki ya: 3-08-2012  →  Musubize

Dore abana beza b’i burasirazuba, ureke babandi b’iburengerazuba aho bapfuye gutoragura ukagirango ntibabyara abakobwa! Yewe twarumiwe pe!!!!

ju yanditse ku itariki ya: 29-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka