Nyabihu: Urubyiruko rusanga hari ibyo mu muco wa kera bikwiye kubungabungwa

Nyuma y’igitaramo cyakozwe n’urubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye mu karere ka Nyabihu kiswe “bye bye vacances”, urubyiruko rwasanze hari ibyo mu muco wa kera bigomba gusegasirwa ndetse n’ibyo mu muco w’ubu bigomba gukosorwa bigafasha guteza imbere umuco nyarwanda.

Kazungu Fidele asanga umuco wa kera wari umuco ukize cyane kandi ukarushaho gukurikizwa n’Abanyarwanda. Ahanini ngo wasangaga nk’umukobwa aharanira gushyingirwa ari isugi n’abahungu ari imanzi bikaba ari ikintu cyiza.

Abato bubahaga abakuru mu ngeri zose kandi n’ababyeyi bakita ku bana bose nk’ababo. Umwana basangaga mu ikosa yahanwaga n’umubyeyi uwo ari we wese kandi akamutoza ikinyabupfura cya kibyeyi.

Ibyo byatumaga ibintu birushaho kuba byiza, umuco ukarushaho gukurikizwa mu buryo bwiza.

Baganirijwe ku bigomba kubaranga mu buzima bwabo kugira ngo biyubakire ejo hazaza heza.
Baganirijwe ku bigomba kubaranga mu buzima bwabo kugira ngo biyubakire ejo hazaza heza.

Uretse ubupfura n’ingeso za kibyeyi, hariho urukundo rwinshi. Wasangaga umuntu ataca ku rugo adashuhuje. Iyo yabikoraga bamwitaga ikinyamusozi. Habagaho ubuntu ku buryo uwageraga ku rugo bamugaburiraga batanamuzi, bakamucumbikira n’ibindi.

Muri icyo gitaramo cyabaye tariki 30/08/2012, urubyiruko rwo mu karere ka Nyabihu rwifuje ko hari ibyo mu muco wa kera byahinduka birimo nko kuba abagore ahanini babaga badafite ijambo nka basaza babo.

Ubu guha ijambo n’ubushobozi umwana w’umukobwa byashyizwemo ingufu kandi byaragaragaye ko abana b’abakobwa bafite ubushobozi nk’ubwa basaza babo. Byagaragaye ko bakwiye kuzuzanya kandi ko iyo bikozwe neza bibyara umusaruro mwiza.

Ku birebana n’imico y’ubu ikwiye gukosorwa, usanga ahanini urubyiruko rutwarwa n’imico yo hanze, ugasanga ibyo babonye bamwe bahise rubyigana nta kubitekerezaho.

Aha hagarutswe ku myambarire, aho usanga nk’umucuranzi runaka wo muri Amerika yambaye ukuntu atikwije, umwana wo mu Rwanda yabibona nawe akambara atyo.

Byagaragaye ko ku birebana n’uburezi bwarangaga ababyeyi bose nabwo butangiye guhinduka, aho usanga habaho abantu bakuze bashuka abana aho kugira ngo babatoze uburere n’umuco mwiza.

Urubyiruko rwasabwe kuba intangarugero mu mashuri aho rwiga,rukita ku ndangagaciro z'umuco Nyarwanda kandi rusabwa kwiyumvamo ubushobozi buzatuma ruteza imbere iguhugu.
Urubyiruko rwasabwe kuba intangarugero mu mashuri aho rwiga,rukita ku ndangagaciro z’umuco Nyarwanda kandi rusabwa kwiyumvamo ubushobozi buzatuma ruteza imbere iguhugu.

Murwanashyaka Jean Bosco ushyizwe umuco n’urubyiruko mu karere ka Nyabihu, yasabye urubyiruko kugira ubupfura n’indangagaciro z’umuco Nyarwanda no kumenya za kirazira kuko bizabafasha mu mibereho yabo bakarushaho kwitwara neza.

Yongeyeho ko bakwiriye kwirinda bivuye inyuma uwo ari we wese wabashora mu ngeso mbi kuko yabicira ubuzima bityo ahazaza habo hakaba habi. Yabasabye kandi kuba imbaraga z’igihugu zubaka kandi bakirinda ibiyobyabwenge n’ibindi byakwangiza ubuzima bwabo.

Ushyizwe umuco n’urubyiruko mu karere ka Nyabihu yanaboneyeho kubakangurira kuzita ku masomo yabo kuko bari barangije ibiruhuko, kugira ngo buri wese azabe intangarugero aho yiga kandi arusheho gutera imbere mu byo akora.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka