Umuhanzi nyarwanda Jean Bosco Bakunzi yerekanye ibihangano bye muri Amerika

Umuhanzi nyarwanda akaba yaranarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Jean Bosco Bakunzi, yerekanye ibihangano (ibishushanyo) bye bwa mbere muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuwa kabiri tariki 21/08/2012.

Muri uwo muhango wabereye ahitwa Bay Area muri San Francisco, Bakunzi yabanje kuvuga ku buzima bwe ndetse n’akazi akora.

Yasobanuye ko ari umwe mu bagize ikigero cy’Abanyarwanda bakora ibihangano byo kureba (visual arts) bagamije gukiza ibikomere igihugu cyatewe n’intambara.

Kugura ibihangano byiza bya Bakunzi biteza imbere umurimo wa Uburanga Arts Studio wo guhuza imico itandukanye, guteza imbere ubuhanzi mu rubyiruko rw’u Rwanda ndetse no kurubibamo icyizere cy’ejo hazaza.

Bimwe mu bihangano Bakunzi yerekanye muri Amerika.
Bimwe mu bihangano Bakunzi yerekanye muri Amerika.

Bakunzi agira ati “nizera ko ubuhanzi bufite imbaraga zo gukiza abantu mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe n’amarangamatuma kuko najye byankijije”.

Umushinga wa Bakunzi ufasha abana kurwanya ihungabana bahuye naryo mu buzima. Abo bana bafashwa guteza imbere ubumenyi no guhanga ku buryo bizabafasha kugira imibereho myiza. Ibihangano bya Jean Bosco Bakunzi wabisanga ku rubuga rwa Uburangaarts.

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka