Bahati Grace yibarutse umwana w’umuhungu
Bahati Grace wahoze ari Miss Rwanda 2009 kugeza ubu akaba atarabona umusimbura, yibarutse umwana w’umuhungu mu ijoro ryo kuwa kane tariki 19/07/2012 ahagana saa sita z’ijoro.
Bahati Grace yabyariye muri Leta ya Iowa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba yarabyaye umwana w’umuhungu ahita amwita Ethan; nk’uko tubikesha Jean Paul Ibambe wanatangaje bwa mbere amakuru y’ugutwita kwa Bahati.
Hari amakuru yavugaga ko Bahati yari atwite inda y’umuhanzi K8 Kavuyo ariko kugeza ubu nta kintu bari batangaza kuri ayo makuru.
Mu nama aherutse kugirana n’abanyamakuru, Minisitiri w’umuco na siporo yatangaje ko Grace Bahati atakiri Miss Rwanda n’ubwo kuva muri 2009 atarabona umusimbura.
Nihagira utorerwa kuba Miss Rwanda bazahitamo uwo kumwambika ikamba, ntabwo ari Grace Bahati uzamwambika ikamba; nk’uko Minisitiri Mitali yabitangaje.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
K.8 reka kwijijisha uwo mwana ntago yabaye miss ari devierge yari vièrge ahubwo byemere nushake wange nyina umwana numuziranenge kdi icyo nzicyo aracyeye
K.8 reka kwijijisha uwo mwana ntago yabaye miss ari devierge yari vièrge ahubwo byemere nushake wange nyina umwana numuziranenge kdi icyo nzicyo aracyeye
Kuba yaratwise nta mugabo uzwi ndabimugayira pe! ariko na none ndamushima ko atakuyemo inda nk’abandi ngo akore ibyaha byinshi, niyitwara neza ntibizamubuza guhirwa n’ubuzima buri imbere. Niyonkwe!!!
ariko ntimukavuge amagambo nkayo adafite ubwenge turabyishimiye tumuhaye impundu kandi niyonkwe erega umwana numugisha uva kumana kuko abahuza ibitsina bose siko babyara kandi ntimugatete abantu badushizeho

nabyare nyine twabigira dute se?
Niyonkwe asubizemo nta mahwa! Nyamara ajye amenya ko ubu ari ubujiji kwitesha amahirwe ahawe n’igihugu hejuru y’agatsina aka tunyaza muri toilet!!! Azabyumva akuze sha mumureke! Icyo nzi cyo ni uko muri USA badafata bajeyi abagore babyaye batagira abagabo! Ubu yatangiye kuregreta, hariya nta mikino: agomba kuba afite mituelle yaho ihenda kubi, ibyo gutungisha umwana n’imyenda ye kandi utagira akazi nabyo ntibiba byoroshye! urasebye, usebeje umuryango n’igihugu muri rusange