Ahahoze irimbi ry’abami hagaragara imva ya Kigeli IV Rwabugili gusa

Irimbi ry’abami riherereye Mudugudu wa Nyakavunga, Akagari ka Kigabiro, mu Murenge wa Rutare, mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, ryashyingurwagamo abami b’u Rwanda mu gihe cya cyera, risigayemo imva imwe yonyine y’Umwami Kigeli IV Rwabugili, mu gihe mu Rwanda habaye abami barenga 32.

Nk’uko byateganywaga n’ubwiru bw’u Rwanda, umwami yajyagaho ari uko uwari uriho atanze (apfuye). Muri icyo gihe rero habagaho irimbi ryihariye ry’abami akaba ariho uwatanze bamushyingura nkuko tubisoma mu gitabo cyitwa “Inganji Kalinga”.

Bamwe mu baturage bo muri ako gace batangaza ko uwo murenge ari wo washyingurwagamo abami n’abagabekazi babo gusa, ariko ubu ayo mateka agenda asibangana gahoro gahoro.

Imva y’Umwami Kigeli IV Rwabugili ni cyo kimenyetso cyonyine kiranga iryo rimbi, kuko izindi zagiye zisibama burundu ku buryo utamenya ko higeze hashyingurwa umuntu.

Anatole Ntahomvukiye umusaza w’imyaka 98 wavukiye muri uyu murenge asobanura uburyo ababazwa n’uko iryo rimbi ritahawe agaciro.

Ati: “Abami b’u Rwanda bagiraga irimbi ryihariye bashyingurwagamo umwami wese watangaga bamuzanaga muri iri rimbi ubona hano, ariko ntiryahawe agaciro cyane kuko ubona ryamaze gusiba ukaba utamenya amateka yaho uretse iyo mva y’umwami Kigeli IV Rwabugili gusa ihagaragara".

Avuga ko iyo haza gufatwa neza bari kuhagira ahantu nyaburanga, abantu bakajya bahasura na ba mukerarugendo bakahamenya, bitandukanye n’uko abantu b’iki gihe batemera ko uwo murenge ubitse ayo mateka.

Uretse Yuhi IV Musinga waguye ishyanga ubwo Ababiligi bamucaga i Kamembe nyuma yaho agahungira i Moba ari naho yaguye, Mutara IV Rudahigwa watanze mu w’1959 agashyingurwa i Mwima mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza ndetse n’uwari umwamikazi Rozariya Gicanda nibo bonyine badashyinguwe muri iri rimbi, nk’uko Ntahomvukiye akomeza abivuga.

Abandi batuye aho muri uwo murenge nabo bavuga ko babyirutse babwirwa n’ababyeyi babo ko aho hari irimbi ry’abami, gusa imva y’umwami Kigeli IV Rwabugili niyo yabibemezaga ariko ntibagire ikindi kimenyetso kibibemeza.

Mu 1972, nibwo hatanzwe itegeko ry’uko imva z’abami zigomba kwitabwaho, icyo gihe nibwo baronze (bahize) aho Rwabugili wari umaze imyaka 77 atanze ari, imva ye barayubakira naho izindi harimo n’iya Kanjogera wari umugabekazi barazihorera.

Kigeli IV Rwabugili yatangiye ku Kivu cy’i Nyamasheke mu rugaryi rwo mu w’i1895, amaze kuzahaza amahanga.

Uyu mwami utazibagirana mu mateka y’u Rwanda nk’ikirangirire mu bami bategetse u Rwanda kubera ubutwari bwe, dore ko ku Ngoma ye yamazeho imyaka 42, yagabye ibitero 45 yagura u Rwanda kugeza aho rwari ruri ku mwaduko w’Abakoroni.

Yapfuye azize umwambi yarashwe n’Abashi mu gitero cya nyuma yagabye ku ijwi.

Anne Marie NIWEMWIZA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 16 )

imv y,umwami bayitarwiki?

kamugisha fred yanditse ku itariki ya: 16-05-2022  →  Musubize

Imva y’ umwami yitwa Umusezero

NTIRENGANYA FRANÇOIS yanditse ku itariki ya: 19-02-2024  →  Musubize

BIRAKWIYE KO TWUBAHA AMATEKA YACU KUKO NICYO CYAKARANZE ABANYARWANDA

alex rebero yanditse ku itariki ya: 22-01-2018  →  Musubize

Ese komuvuga abakoreye igihugu Intwari mukibagirwa uwagiye gusaba akazi Peresida Kayibanda akamuhima ati uzinduke kare uge gukorana nabashinwa umuhanda hamwe numutaliane warutuye mu Rwanda.uwo ni Rwigemera Etienne wakoze umuhanda kuva inyamirambo kugeza kukibuga kindege nonese invaye bayubakiyeho amazu kukivugiza habe ngo harubwa bashima icyogikorwa yakoze baziko bamuhinye aribwange.
ntanze igitekerezo mwa mwandikaho uwomuhanda mwamuhamba mukinyabupfura ntacyo azira yaripfiriye.tugira amahoro bana bu Rwanda

uwinyamijos yanditse ku itariki ya: 10-05-2016  →  Musubize

ndi mukarere ka Kicukiro gatenga niga muryunjye rwa mashuri G.St.Vicent Pallotti Gikondo.

Natwe nkurubyiruko(Abanyeshuri)usangatwibandakumateka yibihugubyabandi ugasanga nti tuzinamatekayigihugucyacu.Ahanini ugasanga arihotugendadutera umuco n,ururimi mwakadushyiriyeho umwanya mumasaha yanyuma yo kurya kumashuri tukaganira k,Umuco n,Amateka by igihugucyacu.

uwiringiyimana juvenal yanditse ku itariki ya: 16-09-2014  →  Musubize

AMATEKA Y’INGANJI KALINGA

sheikha yanditse ku itariki ya: 18-03-2014  →  Musubize

birakwiye ko ababishinzwe bagira icyobakora kuko bidufitiye akamaro nokugihugu muri rusnge.

kayitare yanditse ku itariki ya: 31-01-2013  →  Musubize

This is a good idea !

Look for all the cemeteries and clean them.

Ariko se nshimye ko mushaka kumenya no guha agaciro abami babayeho, ko mbona abaperezida bo mutajya munabavuga ? Yewe na bamwe ibisigazwa byabo byaratanzweho imitsindo.

Kandi murebye neza, abo baperezida nta numwe wigeze ataburura abo bami. Yewe nta nubwo bigeze bica cg se ngo bahige abo bami.

Yewe n,amateka y’u Bwami yarigishijwe mu mashuri. Ari ubwiza n,ububi bwabwo. kuko "nta byera ngo de".

Amateka ni ay’abanyarwanda twese , ntawe uhejwe.

Twubakiye kubiduhuza, twagira ingufu nyinshi.

Murakoze,

yanditse ku itariki ya: 22-01-2013  →  Musubize

IYO UTAMENYE IYO UVA NTUMENYA NIYO UJYA. Iyo ugeze kumva ye aho hantu(Nyagatoma) birababaje kubona Rwabugiri tuzi ndetse no mu mahanga duturanye bazi ibigwi bye, ndetse hakabaho n’ibimenyetso bigaragaza aho yageze iyo mu mahanga(Gishali,Ankole, Walikale na Masisi)SINZIBAGIRWA IMIVUMU YASIZE ATEYE AHO YAGARUKIYE KU MUGEZI WO MURI CONGO WITWA LOWA RWANDA(Yarahageze ariyamirira ati:<>). Iyi mivumu abaho batinya kuyitema bavuga ko ari y’umwami w’U Ruanda witwa RUABUGILI(mu mvugo yabo).

Iryonavuzerizotaha yanditse ku itariki ya: 17-01-2013  →  Musubize

Murakoze kutugezaho ayo mateka ariko birababaje koko niba ari abami bose hakaba hameze kuriya,gusa ndabivuga gutya kuko ndahazi narahize ariko sinarinzi ko hahabwa agaciro gake bene kariya kageni,none turabinginze ababishinzwe bahakurikirane kuko n’ahantu ho kubahwa.Murakoze

Florence yanditse ku itariki ya: 4-01-2013  →  Musubize

Murakoze kuri iyi nkuru irebena n’umuco mutugejejeho kuko itubwiye byinshi kandi nabagomba kugira icyo bakora ngo aho hantu ndangamateka hitabweho irabakebuye. Nkosore ho gato ntabwo ari Mutara IV ahubwo ni Mutara III Rudahigwa. mukomereze aho. murakoze cyane.

J. Nepo yanditse ku itariki ya: 29-08-2012  →  Musubize

Ntabwo Musinga yahungiye muri Moba ahubwo niyo bamwiciye.

rwigemera andre yanditse ku itariki ya: 1-08-2012  →  Musubize

Icyo tujya twita KWIHESHA AGACIRO ni iki koko?! ni amagambo se gusa cyangwa hari igihe tuzihesha agaciro ndetse tutagaha n
abandi cyane cyane abayoboye igihugu cyacu?!!

Umuganura yanditse ku itariki ya: 5-07-2012  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka