Niba Grace Bahati atwite, MINISPOC izamwambura ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda

Minisiteri ifite umuco mu nshingano zayo (MINISPOC) yatangaje ko nibigaragara ko Bahati Grace atwite koko azamburwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda.

Umuyobozi ushinzwe umuco muri MINISPOC, Makuza Laurent, yatangaje ko ibivugwa kuri Bahati Grace biramutse aribyo byaba ari ikosa rikomeye ridakwiriye Nyampinga w’u Rwanda.

Niba Miss Rwanda 2009 atwite koko azahita yamburwa ikamba ryo kuba Nyampinga w’u Rwanda kuko byaba ari ugutandukira ku nshingano ze zirimo guhagararira u Rwanda no kuba intangarugero bikubiye mu masezerano Nyampinga ubwe yasinye na MINISPOC; nk’uko ushinzwe umuco muri MINISPOC yabitangarije ikiganiro Salus Relax.

MINISPOC izafata umwanzuro kuri iki kibazo ubwo bazaba bamaze kwivuganira na Grace Bahati kuri telephone kuko kugeza ubu batarabasha kuvugana. Nibasanga koko atwite nibwo imyanzuro yo gusinyura amasezerano harimo no kuba yanamburwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda izafatwa.

Minisiteri ifite umuco mu nshingano zayo itangaje icyo yakora kuri Grace Bahati nyuma y’amakuru amaze iminsi avugwa ko Nyampinga w’u Rwanda yaba atwite inda atatewe n’umugabo we byemewe n’amategeko kandi ariwe ucyambaye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda kuva mumwaka wa 2009.

Umuyobozi ushinzwe umuco muri MINISPOC kandi yaboneyeho gutangaza ko vuba aha iyi minisiteri izatangariza itangazamakuru igihe cyo gutora undi Nyampinga w’u Rwanda dore ko ariyo ibifite mu nshingano zayo.

MINISPOC itangaza ko ikiri gushaka abaterankunga b’iki gikorwa bityo bakabona gutangariza itangazamakuru igihe igikorwa cyo gutora Nyampinga mushya kizabera.

Igikorwa cyo gutora Nyampinga w’u Rwanda cyabayeho inshuro imwe gusa mu Rwanda nyuma ya Jenoside ari nabwo hatorwaga Bahati Grace watowe mu mwaka wa 2009 cyari cyatewe inkunga na sosiyete Rwandatel.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

YOOO!!!,Aba babyeyi bombi IMANA ibahe umugisha.
tubahaye impundu.Ntimubivugeho menshi mabi kuko ntagitungura IMANA.Uriya mwana IMANA iramukunda imufitiye umugambi.ashobora kuba OBAMA muri amerika,Cg akaba PAPA i Roma.amagambo agashirivuga.

alice yanditse ku itariki ya: 24-07-2012  →  Musubize

Mureke yibyarire n’uburenganzira bwe n’uwo bakundanye kandi aramwemera, kutabyara nabyo n’icyaha mu Rwanda kuko ntabwo tugomba kubaho nk’ingumba dufite ibyara.

ijeki yanditse ku itariki ya: 24-07-2012  →  Musubize

Uwo nyampinga yitwaye nabi niba ntamugabo afite. basese amazeserano.

yanditse ku itariki ya: 22-07-2012  →  Musubize

Ndumva nacyaha yakoze.

BAJENEZA ALPHONSE yanditse ku itariki ya: 24-05-2012  →  Musubize

Nyaminga wumubyeyi sewe uruta abandi?

yanditse ku itariki ya: 25-04-2012  →  Musubize

ahubwo Grace ni umwana mwiza kuko batinze gutorasha undi bakamutinza iyo myaka yose, yabihembewe rimwe gusa ubundi nawe ni umuntu nk’abandi ahubwo bazamukeze kuko bamutinjije

gatsinzi yanditse ku itariki ya: 24-04-2012  →  Musubize

kavunike ntago yica imbogo mureke undi mwana ahubwo agire ukubyara kwiza.

unkown yanditse ku itariki ya: 24-04-2012  →  Musubize

kavunike ntago yica imbogo mureke undi mwana ahubwo agire ukubyara kwiza.

unkown yanditse ku itariki ya: 24-04-2012  →  Musubize

Ahubwo aho kurimwambura mbona bamuha irindi kuko aruta bariya birirwa bazikuramo ! Ni serieuse cyane,kandi anaruta bariya badepite b’abakobwa n’abadamu batoye itegeko ryo gukuramo inda ( kwica).Uwarimwambura akamuhemba gusimbura bariya badepite mu Nteko hanyuma bo akabeguza ,kuko iyo aba mubi akaryikuramo bitari kumenyekana .

yanditse ku itariki ya: 24-04-2012  →  Musubize

Yaba asebeje umuco nyarwanda biramutse ari byo! Uretse mu Rwanda, nahandi hose iyo basanze umukobwa atwite cyangwa yarabeshye ko nta mwana yigeze abyara kandi amufite BARARIMWAKA!!

Serrano yanditse ku itariki ya: 24-04-2012  →  Musubize

Ashyuhuhuuuuu...Nabo babyivugiye ko ari Nyampinga 2009...ubu turi muri 2012!!! Niba barabuze amikoro yo gutora undi se bivuze ko ubuzima bwe abufunga? Ariko abantu barasetsa koko!!! Niyibyarire ikibondo ibikamba byabo babitware, ubu se ubundi ntibyacuye ra????

Mukamazimpaka yanditse ku itariki ya: 24-04-2012  →  Musubize

Kuba Nyampinga se bibuza cyangwa bikuraho ko ari inkumi ifite umubiri ukora nk’uw’abandi?ngaho rero nimushyire mu bikorwa rya tegeko mumukuremo inda!!Kumwambura ikamba se igifu kirabisya?None se ibihembo yabonye ku munsi yatoreweho kuba Miss Rwanda na byo muzabimwaka?iryo kamba ni amateka nta kindi bimumariye,ibyo yahembwe nibyo bifite agaciro kurusha kwambara iryo kamba yambaye umunsi umwe bikarangira.

yanditse ku itariki ya: 24-04-2012  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka