Rwirangira Irène wabyinaga mu Inganzo Ngari yitabye Imana

Umwe mu babyinnyi b’itorero Inganzo Ngari witwaga Nyinawinkotanyi Rwirangira Irène yitabye Imana tariki 18/04/2012 azize indwara ya Mugiga (méningite).

Uyu mwana w’umukobwa yitabye Imana nyuma y’iminsi 10 gusa yari amaze arwariye mu bitaro bya Kibagabaga ariko bataramenya icyo arwaye.

Irène yafashwe ababara umutwe afite n’imbeho yihutira kujya ku bitaro kwivuza abaganga batangira kumuvura nyamara ntibari bazi mu by’ukuri indwara arwaye; nk’uko byemezwa n’umuyobozi w’itorero Inganzo Ngari, Karemera.

Abisobanura muri aya magambo : « Abaganga ntibigeze bemera ko bananiwe ngo bareke umwana ajye kwivuza ahandi, ahubwo barebye ibimenyetso n’uburyo yashikagurikaga bishyiramo ko arwaye ‘fièvre typhoide’, niko gutangira kumuhata imiti. Byageze aho babona ko uburwayi bwe buri gukomera aho koroha, hanyuma tariki 17/04/2012 bamwohereza mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK)”.

Kuri CHUK nibo babashije gutahura ko ubwonko bwa Irène bwari bwangiritse, ariko nta cyo bari bakiramira kuko mu ijoro ryakurikiyeho yahise ashiramo umwuka.

Benshi mu bari bazi Nyakwigendera Irène ndetse banamubaye hafi mu burwayi bwe bavuze ko urupfu rwa Irène rwatewe ahanini n’uburangare bw’abaganga.

Umwe mubagize icyo babivugaho ariko akaba atarashatse ko izina rye ritangazwa yagize ati: “Njye nari mpari ubwo Irène yageraga CHUK. Yagezeyo abaganga baho babanza gutinya kumwakira kuko babonaga ko ageze kure. Byabaye ngombwa ko habaho kwegera abaganga ku buryo bw’umwihariko kugira ngo babashe kumwakira, n’ubwo byarangiye atuvuyemo”.

Dr Christian Ntizimira uyobora ibitaro bya Kibagabaga avuga ko Irène yageze muri ibyo bitaro agakorerwa ibizamini byabugenewe ndetse akanahabwa imiti ya antibiotiques zifite imbaraga kurusha izindi mu Rwanda.

Yagize ati "Nyuma yahawe transfert; ubundi hano iyo umuganga atanze transfert, umurwayi aherekezwa n’umuforomo, ariko Irène we yaherekejwe n’umuganga (docteur) kugira ngo asobanure neza uburyo arwaye hakurikijwe uko yakurikiranwe. Ntabwo rero yarangaranwe, kandi abaganga bababajwe no kumva ko hari abakeka ko batakoze akazi kabo neza, mu gihe bo ntako batagize".

Uyu mwana w’umukobwa yitabye Imana afite imyaka 20 gusa. Umwaka ushize nibwo yarangije amashuri yisumbuye mu kigo cya S.O.S akomeza muri Kaminuza i Mudenge (UAAC). Irene ni umukobwa wakundaga umuco nyarwanda dore ko yanabigaragaje ajya mu itorero ribyina, ry’umuco nyarwanda. Imana imwakire mu bayo.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

nanjye rwirangira irene marie twiganye trocom yose naniyisaha sindabyiyumvisha koyaba yaratabarutse.

ange yanditse ku itariki ya: 20-08-2012  →  Musubize

abaganga nkabo ntabwo tubakeneye ahubwo bajye birukanwa ntibongere guhabwa akazi.

hakizimana j.bosco yanditse ku itariki ya: 6-06-2012  →  Musubize

Irene! ugiye twari tugeze aho tugukeneye! ariko reka dushime Imana kuko yishubije uwayo. Imana iguhe iruhuko ridashira aheza ni mu Ijuru.

Bosco yanditse ku itariki ya: 24-04-2012  →  Musubize

ugiye tukigukeneye Irene, Imana iguhe iruhuko ridashira maze uruhukire mu mahoro. Yezu n’abamalayika bakwakire bagusigasire

umutesi yanditse ku itariki ya: 23-04-2012  →  Musubize

Irene we Imana iguhe uburuhukiro budashira kdi wagiye tugigukumbuye gusa tuzahurira kwa jambo.

francois shyaka yanditse ku itariki ya: 22-04-2012  →  Musubize

Musaza wagye yanfuye kubera kuvurwa irwara atarwaye uyu mutsi bakavuga ko Malaria ejo ibaibaye fievre tifoyide CHK niyo yavumbuyeko arwaye imyiko, rero ababaganga baribakwiye kubasubiza mumahugurwa, nahu ubundi tuzashira tuvurwa irwara tutarwaye.bagye babwira abarwaza ukuri.aha imana ihe uwo mwari iruhuko ridashira uwo anyibukije urunfu rwa musaza wagye.

jocelyne yanditse ku itariki ya: 19-04-2012  →  Musubize

Ikibabaje kurushaho ni uko baba bakina n’ubuzima bw’umuntu!iyaba babaga banga kuva ku izima muyandi marushanwa atari ubuzima bw’umuntu buri en danger!!!Abaganga please mujye mutuvura mutugeragereze ariko kandi munibuke ko amagara yasesekaye atayorwa!!!RIP Irene

Ukuri yanditse ku itariki ya: 19-04-2012  →  Musubize

Reciescat In Pace basi. Umubyeyi wanjye aherutse kumara ukwezi yivuriza mu bitaro bya Mibilizi, ari nako asaba transfert ngo ajye kwivuriza ahandi kuko yabonaga ko byabananiye, ariko umuganga wamuvuraga yarabyanze aratsemba. Akajya akomeza kumuha anasimburanya imiti, bigeza ubwo twamujyanaga ahandi tudasabye transfert. Baje gusanga arwaye appendicite kandi mu byo uwo muganga yavugaga amuvura nta na kimwe cyarimo. Ubu yaravuwe arakira.
Ibi mbyanditse ngira ngo nse n’ubihuza n’uyu mwari watabarutse azize ukwo kutava ku izima (niba ari ko byagenze koko) kw’abaganga bamwe. Baradufasha tukabashima, ariko ntibakajye bigira indakoreka ngo bange kwemera ko hari ibyo batabasha byakemurirwa ahandi. Nibwo bazaba badufashije kurushaho. Kwemera ibyo udashoboye ni ubutwari, bajye babyemera ntawe uzabaveba!

yanditse ku itariki ya: 19-04-2012  →  Musubize

Rest in Peace

JD yanditse ku itariki ya: 19-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka