Mu Bubiligi batoye Nyampinga w’Afurika y’Uburasirazuba
Umunyakenyakazi witwa Julia Njoronge niwe wegukanye ikamba rya nyampinga w’Afurika y’Uburasirazuba (Miss East Africa) mu marushanwa y’abakobwa baba mu gihugu cy’Ububiligi ariko bakomoka muri Afurika y’Uburasirazuba.
Ibisonga bye biomoka mu gihugu cya Tanzaniya undi muri Djibuti. Umunyarwandakazi witwa Isabelle Uwera wari witabiriye ayo marushanwa ntiyabashije kugira umwanya yegukana.

Iryo rushanwa ryabaye tariki 01/09/2012 ryitabiriwe n’abakobwa bo muri Uganda, Burundi, Tanzaniya, u Rwanda, Kenya, Eritereya, Djibouti, Etiyopiya na Somaliya.
Iki gikorwa cyo gutora Nyampinga w’Afurika y’Uburasirazuba mu gihugu cy’Ububiligi cyateguwe n’ikompanyi y’Abanyarwanda yitwa Exotic Night.
Abagize Exotic Night ni Kitoko Abdou akaba n’umujyanama (manager) w’umuhanzikazi Knowless Butera, Ruba Denis na Dj Azam.
Ibi birori ni nabyo birori Knowless yagiye i Burayi kwitabira aho yaririmbye hamwe na Ray Blaze wo mugihugu cya Nigeria ndetse na Chameleone wo mu gihugu cya Uganda.


Ubwo mu Bubiligi batoraga Miss East Africa, hano mu Rwanda hatorwaga Miss Rwanda 2012. Uyu mwanya wegukanwe na Kayibanda Umutesi Aurore, igisonga cye cya mbere kiba Uwamahoro Natacha, igisonga cya kabiri kiba Umurerwa Aline.
Hatowe kandi Nyampinga uhiga abandi mu guhanga udushya (Miss Innovative) wabaye Giraso Joe Christa, Nyampinga mu kwifotoza (Miss Photogenic) wabaye Karangwa Tega Fidelis naho Umutesi Mubera Liliane atorerwa kuba Nyampinga w’icyamamare (Miss Popularity).

Kayibanda Umutesi Aurore watorewe kuba Nyampinga w’u Rwanda 2012 yanatorewe kandi kuba Nyampinga w’Umurage (Miss Heritage).
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
congs to kayibanda
uwo mukobwa kuva cyera byaragaraga ko azaba nyampiga koko
kuko kuva mubwana bwe yarazwe numuco pe, ikindi avuka mu
muryago afite umuco ubwo rero muruva ko yarabikwiye, IMana
ikomeze kumurida, imujye imbere kandi azabe nuwisi yose.
fericitation Aurore