Mu Bubiligi batuye igitambo cya Misa cyo gusabira umusaza Sentore

Abahanzi b’inshuti z’umuhanzi Sentore harimo n’abo yatoje mu itorero ndetse n’izindi nshuti ze n’iz’umuryango ziri mu Bubiligi, tariki 21/04/2012, zaturiye igitambo cya Misa cyo kumusabira no kumwibuka.

Muyango, Cecile Kayirebwa, Julienne Gashugi, Nyiratunga Alphonsine, Suzannne Nyiranyamibwa n’abandi batandukanye bifatanyije n’umuryango wa Sentore mu kumuturira igitambo cya Misa mu rwego rwo kumusabira ndetse no kumwibuka.

Igitambo cya Misa cyabaye saa cyenda ku isaha yo mu Bubiligi cyatuwe na Padiri François-Xavier Mfizi muri Paroisse du Précieux Sang, 24, Rue du Coq muri Komini ya Uccle.

Bari mu gitambo cya Misa yo gusabira umusaza Sentore
Bari mu gitambo cya Misa yo gusabira umusaza Sentore

Nk’umuntu uzi cyane umusaza Sentore kandi wabanye nawe, Muyango yahawe umwanya wo kugira icyo abwira abari bateraniye icyo gitambo cya Misa. Yagize ati « Ntabwo twese twashoboye kubona uko tujya kumuherekeza niyo mpamvu twaje kumusabira ariko nta gushidikanya ko Imana yamwakiriye kuko ibyiza byose yakoze ku isi yari akwiriye igihembo mu ijuru».

Abahanzi baba mu Bubiligi kand bafite gahunda yo gutegura igitaramo gikomeye mu rwego rwo kwibuka umusaza Sentore bagatarama bagakesha bamuririmba kuko ngo badateze kuzamwibagirwa; nk’uko Muyango yakomeje abisobanura.

Abahanzi Julienne Gashugi, Alphonsine Nyiratunga na Muyango baririmba bibuka umusaza Sentore
Abahanzi Julienne Gashugi, Alphonsine Nyiratunga na Muyango baririmba bibuka umusaza Sentore

Uwo Sentore abereye nyirarume, Alphonse Sebaganwa wagiyeyo ahagarariye umuryango wa Sentore n’abatangana bose yatngaje ko umuhungu wa Sentore, Masamba yatangangije fondation Sentore izaharanira gukomeza umuco w’Abanyarwanda dore ko uko amajyambere agenda aza ariko rimwe na rimwe umuco nyawo ushobora kugenda ukendera.

Umusaza Sentore niwe Munyarwanda wa mbere washinze itorero bageze mu gihugu cy’u Burundi aho bari barahungiye. Iryo torero ntiryari iryo kuririmba no kubyina gusa ahubwo yaharaniraga kwigisha abakiri bato ababwira u Rwanda mu rwego rwo kugira ngo bakomeze bamenye igihugu cyabo ntibazakibagirwe ndetse n’umuco wacyo.

Alphonse Sebaganwa wagiye ahagarariye umuryango wa Sentore
Alphonse Sebaganwa wagiye ahagarariye umuryango wa Sentore

By’umwihariko Sentore yitaga cyane ku bataragize amahirwe yo kumenya u Rwanda n’umuco warwo. Yababwiraga u Rwanda ku buryo benshi wasangaga bamaze kurumenya mu mutwe kandi batararugeramo. Iyo habaga ubukwe baririmbaga indirimbo za Kinyarwanda zajyaga zikoreshwa mu makwe bakiri mu Rwanda ndetse n’imihango ya Kinyarwanda.

Umusaza Sentore witabye Imana ku itariki 21/03/2012 aguye mu bitaro bya Fortis Mumbai mu gihugu cy’Ubuhinde agashyingurwa tariki 26/03/2012 i Rusororo mu mujyi wa Kigali. Yapfuye afite imyaka 78 asiga abana 8 harimo abahungu 2 n’abakobwa 6, abuzukuru 20 n’umwuzukuruza 1.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka