Abanyarwanda barenga 750 batangiye kwiga Igishinwa

Muri ibi bihe isi yahindutse nk’umudugudu, abantu benshi bagenda bakenera gukoresha ururimi rurenze rumwe kubera ko bahura n’abantu bavuga ururimi rutandukanye n’urwo basanzwe bavuga. Ni muri urwo rwego ubu Abanyarwanda benshi bitabiriye kwiga ururimi rw’Igishinwa.

Umuyobozi w’ikigo Confecius mu Ishuri Rikuru Nderebarezi rya Kigali (KIE), Dr Yanzigiye Beatrice, avuga ko Abanywarwanda barenga 750 batangiye kwiga Igishinwa.

Muri abo harimo abanyeshuri bo muri KIE, abakozi b’ibigo bitagengwa na Leta, abikorera ku giti cyabo hamwe n’abanyeshuri bo mu ishuri ry’ Inyange Girls Sciences School ryo mu karere ka Rulindo.

Kuva Confecius, ishuri rishinzwe kwigisha Igishinwa mu mahanga, ryatangira gukorera mu Rwanda abanyeshuri 6 bize neza Igishinwa bakakimenya bahawe amahirwe yo gukomereza mu Bushinwa; nk’uko Dr yanzigiye abisobanura.

By’umwihariko kwigisha Igishinwa mu bihugu by’Afurika bifasha abaturage b’ibihugu kwiteza imbere birimo gushobora gukurikirana amashuri mu gihugu cy’u Buhsinwa hamwe no koroherwa gukora ubucuruzi muri icyo gihugu.

Dr Yanzigiye Beatrice ukuriye Confecius muri KIE (yambaye umutuku) hamwe n'ukomoka kuwashinze Confecius mu Bushinwa
Dr Yanzigiye Beatrice ukuriye Confecius muri KIE (yambaye umutuku) hamwe n’ukomoka kuwashinze Confecius mu Bushinwa

Dr Yanzigiye Beatrice avuga ko kwiga kuvuga Igishinwa bitwara igihe gito kitagera ku mwaka ariko ngo kukivuga byo biragora. Uretse kwigisha ururimi rw’Igishinwa, ikigo Confecius kigisha n’umuco w’Abashinwa harimo karate, guteka n’imiti ikoreshwa n’Abashinwa.

Abashinwa nabo kandi ngo barashaka kwiga umuco w’u Rwanda. Ubu harimo gutegurwa inkoranyamagambo ihuriye ku ndimi 3 zirimo Igishinwa, Icyongereza n’Ikinyarwanda.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mwaduha contact wuwatwigisha?

Alias yanditse ku itariki ya: 17-12-2019  →  Musubize

umuntu akeneye kwig’igishinwa yabonahe contact ziryo shyuri? igishinwa kbs nanjye ndagikunda!

bayijahe mugabo yanditse ku itariki ya: 4-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka